Home / details /

Kigali: Barindwi bafatanywe amacupa arenga 280 y’inzoga za magendu

Kuri uyu wa Gatanu taliki 31/12/2021, mu gikorwa cyo kurwanya magendu y’inzoa z’ibyotsi (Liquors), Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafashe abantu barindwi bacuruzaga inzoga z’ibyotsi za magendu. Mu macupa agera kuri 280 yafashwe harimo atari afite tembure z’imisoro zizwi nka tax stamps, ayo wasangagaho izakuwe ku yandi macupa, cyangwa se tax stamps zitagikoreshwa ubu.

 Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri RRA imaze gufata amacupa agera ku 1500. Hari ayo bafatira mu ma liquor stores, n’andi basanga ahishe mu ngo z’abakora magendu. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro buvuga ko bwahagurukiye kurwanya magendu y’inzoga z’ibyotsi, kuko buri wese akwiye gukorera mu mucyo nk’uko biherutse kugarukwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku munsi wo gushimira abasora agira ati “ ntabwo bikwiye ko bamwe bakora bagatanga umusoro, hanyuma abandi bagakora ibishoboka byose kugirango ntibishyure umusoro”.  

Bwana UWITONZE Jean Paulin, Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora araburira abacuruzi bakora ndetse n’abafite umugambi wo gukora magendu ko RRA ifite amakuru ku mayeri atandukanye bakoresha mu gukora magendu, bityo nabo kubafata bikaba ari igihe gito.  

Yagize ati: “ubutumwa twaha buri wese uri muri ubu bucuruzi n’uko akwiye gukorera mu mucyo, ndetse tukanabibutsa ko dufite amakuru ahagije ku mayeri bakoresha kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo izo nzoga zose zinjiye mu buryo butemewe ndetse na “network” zinyuramo zinjira zose tubashe kuzigeraho, tuzisenye, bityo ubucuruzi bugende neza kandi ku buryo bunogeye buri wese”

Ubuyobozi bwa RRA bwakoze apurikasiyo yitwa “RRA Tax Stamp Application” iri kuri “Google Play Store” yifashishwa mu kugenzura ko tembure iri ku nzoga (liquor) ari umwimerere. Bityo Ikigo kigasaba buri muguzi kuba ijisho rya Leta agenzura niba koko inzoga z’ibyotsi aguze zifite tembure z’umwimerere, gutanga amakuru ku nzoga zidafite tembure cyangwa izifite tembure zitari umwimerere, no gutanga andi makuru yose arebana na magendu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?