Home / details /

Itariki ntarengwa yo kumenyekanisha imisoro y’inzego zibanze yigijweyo

Itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura imisoro y’inzego z’ibanze, irimo umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro w’ipatante yongerewe kugeza taliki 15 Gashyantare 2022.

Ni nyuma y’uko byagaragaye ko abasora benshi bageze ku munota wanyuma bakirwana no kumenyekanisha no kwishyura iyi misoro, kubera umubare wabo mwinshi binaniza sisitemu ikoreshwa mu kumenyekanisha, bituma abenshi batabashije kuzuza inshingano zabo zo gusora. Mu rwego rwo gufasha abasora kuzuza inshingano zabo bitabagoye, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahise gifata umwanzuro wo kongera itariki ntarengwa, ivanwa ku ya 31 Mutarama 2022 ishyirwa ku a 15 Gashyantare 2022.

Ibi byishmiwe n’abasora benshi kuko ngo baribabuze uko basora ariko bacyumva ko igihe cyongerewe bagarura ikizere, n’ubwo hari abavuga ko bwari uburangare bw’abasora bamwe bibuka ibyo gusora ku munota wanyuma. Theogene HATEGEKIMANA, umwe mu basora bishimiye iyongerwa ry’itariki ntwarengwa yatangaje ko ubusanzwe hari abantu bakenera guhwiturwa n’abandi bitaba ibyo bagafatwa n’umunsi wa nyuma.

“Ati mu byukuri, ntako RRA iba itangize ngo itwibutse, tubyumva kenshi yaba kuri radio, televiziyo n’ahandi, ku buryo n’umuntu w’iyo mu cyaro cya kure bimugeraho, ariko sinzi impamvu abenshi tugera ku munota wa nyuma tutaruzuza inshingano zacu; ku bwanjye mbona tugondoza Leta pe, ntako ibi itangize nuby’ukuri”

Ku ruhande rwa RRA kandi, Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n’Imisoro yeguriwe Inzego z’Ibanze, bwana KARASIRA Ernest avuga ko RRA yafashe umwanzuro wo kongera itariki ntarengwa nyuma y’uko habonetse umubare muto w’abari bamaze kwishyura umusoro; akangurira ababonye aya mahirwe kuyabyaza umusaruro muri ibi byumweru bibiri bakaba barangije kumenyekanisha no kwishyura.

Bwana KARASIRA kandi yavuze ko ari byiza ko umuntu amenyekanisha mbere akazishyura ku wundi munsi ariko mbere y’itariki ntarengwa kuko ngo nabyo hari inyungu zibirimo.

Ati: “Ubusanzwe erega sinangombwa kumenyekanisha uhita wishyura, ushobora kumenyekanisha uyu munsi mu gihe ugishakisha ayo kwishyura, noneho ukazishyura nyuma ariko mbere y’itariki ntarengwa, biruta kutabikora byose, kuko amande ucibwa waramenyekanishije ntushobore kwishyura ni make ugereranyije n’ayo ucibwa utarigeze umenyekanyikinisha”

Yongeye ati “Ntitwifuza ko abantu bahawe aya mahirwe bongera guhura n’ibibazo ku itariki 15 Gashyantare kubera gutegereza umunota wa nyuma, turabasaba ko bakoresha aya mahirwe kuko bose babikoze ku munsi wanyuma nanone bizagira ingaruka kuri sisitemu inanizwa n’umuvundo w’abantu benshi, mbese ni nk'uko mwaca mu nzira ifunganye muri benshi bikagwirirana abandi ntibahite”

Kugeza ubu, abaturage bagomba gutanga umusoro ku mutungo itimukanwa bagera kuri miliyoni 1, abatanga umusoro ku ipatante bo basaga ibihumbi 400, mu gihe abatanga umusoro ku nyungu z'ubukode ari ibihumbi 36.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?