Home / details /

EBM TOMBOLA!!! Muguzi, aya mahirwe ntagucike!

Tombola ibintu bitandukanye ukoresheje facture yawe yatanzwe na EBM Ukoresheje telephone yawe twoherereze amakuru ari kuri facture yawe, maze wegukane ibihembo birimo amafaranga, smart phone, televiseur, amatike yo guhaha muri SIMBA SUPERMARKET, SAWA CITY cyangwa NAKUMATT, amapikipiki ndetse n’imodoka! Wakwibaza ngo nabigenza nte ngo ntombore: Ukanda *800# uhitemo ururimi ushaka, haraza urutonde rugaragaza serivisi uhitamo iyo ukeneye; Kanda 4 ujye kuri Tombola EBM; Shyiramo Nimero y’Imashini (SDC) iri ku nyemezabuguzi (ureba uko byanditse ku nyemezabuguzi) Shyiramo nimero y’inyemezabuguzi, na yo yanditseho (reba ahanditse receipt number) Shyiramo umubare w’amafaranga ari ku nyemezabuguzi (reba ahanditse total amount) Ohereza cyangwa wemeze. Turabamenyesha ko mushobora gukoresha umurongo wa MTN, TIGO cyangwa AIRTEL. Abatsinze b’ukwezi bazajya batangazwa ku mugaragaro, kuri Television na Radio, hifashishijwe telephones bakoresheje bohereza ayo makuru. Ongera amahirwe yawe yo gutsinda, waka buri gihe fagitire yawe ya EBM, kuri buri kintu cyose uguze. Kukwima fagitire yawe, ni ukukwambura amahirwe yawe yo gutombola kimwe mu bihembo byavuzwe. Reba neza ko umubare w’amafaranga utanze ariyo yanditse kuri fagitire Ku bindi bisobanuro hamagara 3004.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?