Home / details /

Karongi: Abacuruzi basobanuriwe iby’imisoro basabwa gukora kinyamwuga

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahuguye abacuruzi bo mu karere ka Karongi kibasaba gukora kinyamwuga. Abo bacuruzi basaga ijana bahuhuwe ku bwoko bw’imisoro n’amahoro bitandukanye bakanashishikarizwa kubahiriza amategeko nka bumwe mu buryo bwo kwiyubakira igihugu.  Imisoro basobanuriwe irimo nk’umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro, imisoro ku bihembo by’abakozi, ipatanti ndetse n’ibindi byose biteganywa n’amategeko n’amabwiriza y’isoresha byagenwe kandi bigomba kubahirizwa. Abahuguwe kandi basobanuriwe ibyiciro by’umusoro basabwa kugandukira leta bubahiriza ibiteganywa n’amategeko. Muri ibyo byiciro bigenwa hakurikije igicuruzo aricyo kigara ingano y’ibyacurujwe. Mugihe hari abacuruzi benshi batabisobanukiwe bakabyitiranya n’igishoro cyo kuvuga amafaranga umuntu yatangije ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse abandi usanga banga gusora bavuga ko amafaranga batangije ari inguzanyo ya banki bifuza ko itasoreshwa. Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu ntara y’Iburengerazuba Rwiririza Gashango asobanura ko ku kubara igicuruzo hadakurikizwa aho amafaranga yavuye, ko harebwa ibikorwa by’ubucuruzi gusa utitaye ku mvano yayo. Asobanura kandi ko ari ingezi cyane kwita kubyo amategeko ateganya. Rwiririza yavuze ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gihora gisabira abacuruzi ngo batere imbere mu bikorwa byabo ariko ko ntawugomba kunyuranya n’amategeko. Yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuba ijisho ry’igihugu bamagana abakora mu buryo butagenwe kuko bugira ingaruka ku bucuruzi ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Agaragaza up umuntu udashaka gusora n’ushaka kunyereza imisoro agomba gufatwa w’igihugu, agamagarira abaturage gutanga amakuru agamije gukumira bene iyo mugirire. Mu gihe abacuruzi bamwe na bamwe bafite impungenge ku misoro no ku byiciro byayo, Gahizi Alex, umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi asaba abacuruzi gukora kinyamwuga, bubahiriza amategeko y’imisoro arimo no gukoresha utumashini dutanga inyemezabuguzi yemewe tuzwi nka EBM.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?