Home / details /

Uburyo bwo gusoresha ibinyabiziga byakoze byinjira mu gihugu bwarahujwe mu bihugu bigize umuryango w’afrika y’iburasirazuba

Mu kwezi kwa Mata 2016 nibwo hatangiye gushyirwa mu bikorwa uburyo bushya bwo gusoresha ibinyabiziga byakoze (second hand) byinjira mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC. Byatewe nuko muri EAC uburyo bw’imisoreshereze y’ibinyabiziga byinjira muri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango aho buri gihugu cyishyiriragaho uburyo bwacyo bwo gusoresha, kandi igiciro cyashingirwagaho mu gusoresha nticyabaga gifite umurongo umwe ngenderwaho, urugero umuntu yashoboraga kuzana imodoka avuga ko ayiguze amafaranga runaka, undi akavuga atandukanye kandi ari imodoka zimwe bitewe n’uko nta buryo bwari buhuriweho bwo kugena agaciro nyakuri k’izo modoka. Ubu buryo bushya rero bwaje gukemura icyo kibazo, kuko noneho itegeko rigena umurongo umwe ngenderwaho mu gusoresha ari wo kurebera ku giciro cy’imodoka ikiri mu ruganda ku mbuga za Internet zemeranyijweho n’ibihugu byose bigize EAC, hanyuma hakabarwa igipimo cy’ubusaze hashingiwe ku myaka iyo modoka imaze. Muri bimwe bikubiye muri iryo tegeko ni uko imodoka imaze imyaka 10 kuzamura igipimo cy’ubusaze kibarwa kuri 80% naho imodoka ziri munsi y’imyaka icumi igipimo cy’ubusaze kibarwa kuva kuri 20% kuzamura hakurikijwe imyaka imaze.  UKO BIBARWA Igihe imodoka imaze ikoreshwa Igipimo cy’ubusaze Kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 2 20% Hejuru y’imyaka 2 kugeza 3 30% Hejuru y’imyaka 3 kugeza 4 40% Hejuru y’imyaka 4 kugeza ku myaka 5 50% Hejuru y’imyaka 5 kugeza ku myaka 6 55% Hejuru y’imyaka 5 kugeza ku myaka 6 60% Hejuru y’imyaka 7 kugeza ku myaka 8 65% Hejuru y’imyaka 8 kugeza ku myaka 9 70% Hejuru y’imyaka 9 kugeza ku myaka 10 75% Hejuru y’Imyaka 10 80% Nk’uko twabisobanuye haruguru, hari n’imbuga za interineti zemejwe kureberwaho ibiciro by’imodoka zinjizwa mu bihugu bigize EAC. a. www.tradecarview.com imodoka zo mu Buyapani b. www.japanesevehicles.com imodoka zo mu Buyapani c. www.autotrader.co.uk imodoka ziburayi d. www.mobile.de imodoka ziburayi e. www.autoscout24.de imodoka ziburayi f. www.carsforsale.com imodoka zinyamerika g. www.autobase.com imodoka zinyamerika h. www.cars.com imodoka zinya Canada i. www.batfa.com ibiciro by’imodoka nshya zo muBuyapani j. www.specs.cars-directory.net aho barebera ibiciro by’imodoka zarizifite zitarakoreshwa Mu kiganiro na Bwana Tugirumuremyi Raphael Komiseri wa Gasutamo, asobanura ko inyungu ziri muri ubu buryo bushya ni nyinshi, icyambere bwakuyeho impaka zakundaga kubaho hagati y’abinjiza ibinyabiziga n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro zabaga zishingiye ku giciro fatizo cy’ibyo binyabiziga bikiri ku ruganda. Komiseri akomeza asobanura ko “Impaka ku biciro by’imodoka zajyaga ziba ndende bikagera no mu nkiko, ariko turizerako ibi bitazongera kubera ko hari noneho uburyo bwizewe bwo gusoresha ibinyabiziga buhuriweho n’ibihugu bigize EAC”  Ikindi kandi ubu buryo bushya bufasha mu kugabanya kwinjira kw’imodoka zishaje zabangamiraga ibidukikije. Indi nyungu ni uko ihuzwa ry’uburyo bw’imisoreshereze y’ibi binyabiziga, bizagabanya kurutanwa cyane kw’ibiciro by’imodoka mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly