Home / details /

Ni ikimwaro kwakira amafaranga ntuyashyikirize leta-RRA

Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwari Pascal, arasaba Abasora bose gutera intambwe kwibwiriza gusora bakabigira intego kuko abifata nk’ikimwaro kwakira amafaranga usora ntayashyikirize leta. Ibi yabitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo gushimira abasora mu Ntara y’Uburengerazuba kuri uyu wa Gatatu mu karere ka Karongi abacuruzi basabwe gusora kubushake banarwanya magendu. Umunsi wo gushimira abasora urizihizwa ku nshuro ya 14. Intego wahawe uyu mwaka igira iti: Kwibwiriza Gusora, Inkingi yo kwigira”.  Komiseri Mukuru wungirije muri RRA yakanguriye abaturarwanda bose muri rusange kwibonamo ingufu zigomba gutunga igihugu asaba ko gusora biba umuco abo bireba bagasora neza babyibwirije. Bwana Ruganintwari yagarutse ku bushakashatsi bwagaragaje ko amahoteri, amaresitora n’abari mu bwubatsi bakigaragaza ubushake buke bwo gusora, asobanurako RRA izakomeza kwegera izo nzego kugira ngo zisore neza. Avuga kandi ko hari ikibazo cy’abajyanama mu misoro nabo batuma hanyerezwa imisoro bayobya abacuruzi. Ati:“Hari abantu bigize abahanga mu gufasha abasora gusora nabi” Abagura nabo basabwa kwaka fagitire ya EBM igihe baguze mu rwego rwo gufasha mu kuzamura imisoro ya TVA. Ruganintwari ati: “Iyo umucuruzi ayibitseho (amafaranga y’umusoro wa VAT) aba ahagaritse iterambere ry’igihugu, aba ahagaritse kwigira.” Yasabye kandi ubufatanye mu kurandura magendu avuga ko yica ubucuruzi ikabangamira abakorera mu mucyo. “Kwigira ntahandi kuzava atari ukwishyura imisoro n’amahoro.” Prof Kubwimana Chrisologue, umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Uburengerazuba ashimira umuco uriho wo guhura no kuganira hagamijwe ikintu kimwe cyo guteza abanyarwanda imbere, aho guhangana hagati y’inzego. Ashima kandi ko amafaranga aturuka mu misoro akoreshwa neza bigaragazwa n’ibikorwa remezo bitandukanye byoroshya ubucuruzi. Prof Kubwimana yagarutse ku kuba hari abacuruzi batiyandikishije mu bucuruzi. Asaba ko abacuruzi bose bajya baba abanyamuryango ba PSF, avugako bizafasha kurwanya ubucuruzi butemewe. Ati: “uburyo bwiza bwo guca ubucuruzi butemewe ni ugushinga abacuruzi abandi bacuruzi. Umunsi w’abasora ugaragaza ubufatanye, kuganira no kugaragaza urahare rw’imisoro n’imikoreshereze yayo. Buri mucuruzi azahabwa ikarita imuranga”.  Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengera- zuba avuga ko biteguye gufatanya na RRA mu guca ubucuruzi butemewe barwanya magendu.  Ati: “Twabuze imashini yo gusana imitima.” Mu rwego rwo kuyirwanya ku mipaka, Jabo asobanura ko hafashwe ingamba zo kugena ahantu hambukirwa mu kiyaga cya Kivu. Kuri magendu yo mu mpapuro cyane cyane aho abunganizi b’imisoro ku bacuruzi bashakisha uko biba imisoro bifashishije ibitabo by’ibaruramari, agira inama abacuruzi yo kugirana amasezerano yanditse nabo mbere yo kubaha ako kazi, ariho umukono wa Noteri ndetse agaragaza uko bazirengera ibihano bituruka ku makosa bakora.  Ibindi bibazo ni ukutamenyekanisha ku gihe, kudakoresha EBM ndetse na magendu hagendeye ku “myitwarire idasobanutse.” Nkuko byatangajwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RRA. Ruganintwari avuga ko abantu bose batubahiriza amategeko RRA izakomeza kubakangurira gusora mu rwego rwo kwirinda icyasubiza inyuma ibijyanye n’imisoro. Imisoro yagize uruhare rwa 54.4% by’ingengo y’imari mu mwaka wa 2015/2016. Imisoro yazamutse kuri 16% mu mwaka w’imari wa 2015/2016. Uyu mwaka imisoro ingana na miriyari 1084.4 niyo igomba gukusanywa muri 2016/2017 nk’uko byemejwe n’inteko ishingamategeko. Asaba ubufatanye bw’inzego zose, abikorera n’inzego za leta. Ruganintwari ati: “urukiramende ni rurerure ariko ntabwo dushidikanyako kubufatanye bwanyu tuzarusimbuka kandi tukarurenga.” Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyageze ku ntego ya 103.6%, ahwanye na miriyari 983.4 kuri 949.2. Inyongera ikaba yarabaye miriyari 34.2 Mu gihe kitageze ku mwaka ikoreshwa rya EBM ryazamuye 20% by’umusoro wa VAT.  Mu Ntara y’Iburengerazuba, umusoro wakiriwe ku 116.8%, ukaba warazamutse kuri 3.2%. Gusa hagaragajwe bimwe mu bibazo birimo ko mu bijyanye no gukoresha utumashini twa EBM, kuko kuri 1489 banditse muri VAT, 903 nibo bonyine bakoresha EBM.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?