Home / details /

Ikoranabunga ku basora: “Ishema, ubutunzi, iterambere, ubusirimu”

Ikoranabunga ku basora: “Ishema, ubutunzi, iterambere, ubusirimu”  Mu gihe umunsi wo gushimira abasora ku nshuro ya 14 urimbanije, Ministiri w’Ubutabera Johsnton Busingye arashishikariza abasora gukoresha ikoranabuhanga mu kuzuza inshingano zabo zo gutanga imisoro n’amahoro. Ibi yabitangaje ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe gushimira Abasora ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, i Gicumbi tariki ya 2 kanama 2016. Avuga ko uko igihugu gitera imbere abanyarwanda bagomba kubyaza amahirwe y’ikoranabuhanga ahari bakarushaho gusora neza. Ati: “Ishema, ubutunzi, iterambere, ubusirimu biri mu ikoranabuhanga.” Abanyarwanda bagera kuri miriyoni umunani kuri ubu batunze telefoni zigendanwa nka kimwe mu bikoresho by’ibanze byihutisha iterambere mu ikoranabuhanga. Ni no kuri iyi mpamvu mu buryo bwo korohereza abasora kubahiriza inshingano zabo, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho serivisi zitandukanye zifashisha telefoni na murandasi. Serivisi zitandukanye zishyurwa hakoreshejwe urubuga www.irembo.rw ndetse no muri RRA kumenyekanisha no kwishyura umusoro byarorohejwe ku buryo bikorwa hifashishishwe telefoni igendanwa na murandasi. Ibi bifitiye akamaro abasora bose kuko gukoresha ikoranabuhanga mu gusora byagabanyije imirongo abantu bafataga ku biro bya RRA, ubu umuntu akaba akora imenyekanisha akanasora yibereye iwe cyangwa mu bucuruzi bwe. Ibi bifite inyungu ku gucungura igihe n’amafaranga y’ingendo zakorwaga zigana ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye ashishikariza abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga afata nk’isoko y’ishema rya muntu. Agendeye ku mubare w’abanyarwanda batunze telefoni bakoresha mu buzima bwa buri munsi, yasobanuye ko ntawugomba kugorwa no gukoresha iyo telefoni mu bikorwa bijyanye no gusora ndetse no kumenyekanisha.  Ministiri Busingye yagize ati: “Niba ushobora guforoma (kwandika) numero yanjye ukampamagara wananirwa ute guforuma TIN yawe, wananirwa ute kwandika izina ry’umuntu, pariseri y’ubutaka bwawe. Nk’abashinzwe kutwishyuza imisoro akazi kabo ni uguhora bashaka uburyo byatworohera twebwe batagiye mu mashuri cyane, twebwe tudafite umwanya mwinshi twebwe dushaka ibintu bitworoheye, bitworohere ariko bifite umutekano hatagira abatumeneramo bagatwara ibyacu tutabibemereye.” Minisitiri w’ubutabera yashimangiye ko Leta izakomeza kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abasora asaba Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kongera ingufu mu kuzamura umubare w’abasora ndetse n’uruhare rw’abenegihugu mu bikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ati: “Ibikorwa byose bishobora gukorwa umunyarwanda wese akishimira kuba umunyarwanda usora bizabe ibikorwa byacu twese nk’abanyarwanda.” Tusabe Richard, Komiseri Mukuru wa RRA nawe yagaragaje ko amategeko akorwa aba agamije kurengera abasora ari nayo mpamvu akorwa agashyikirizwa urugaga rw’abanyamategeko, urw’abacungamutungo ndetse no gusuzumwa neza na guverinoma kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryayo rirusheho kuzamura ubucuruzi ndetse n’umusaruro ukomoka ku misoro n’amahoro. Ibi ni nabyo Minisitiri Johnston Busingye yongeye gushimangira agira ati: “ikorwa ry’amategeko ryaba imfabusa adakorewe abanyarwanda, adakorewe korohera abanyarwanda, adakorewe kugera kubyo ayo mategeko agamije.” Yongeye ho ko mu gihe u Rwanda rushaka gukataza mu iterambere nta bundi buryo ryagerwaho mu gutanga imisoro, avuga ko ari ryo sengesho buri wese yakagombye kuba avuga. Yagize ati: “Imana izanyura mu misoro, muri TIN, muri EBM mu kubahiriza inshingano zacu zo gusora. Nujya no gusenga ku cyumweru ujye ubwira Imana uti Mana yanjye nyibutsa EBM yanjye nyibutsa TIN nyibutsa imisoro yanjye.” Komiseri Muruku wa RRA Tusabe Richard agaragaza ko umubare w’abasora ugenda wiyongera hejuru ya 15% umwaka ku wundi ari nako umusoro uzamuka ku kigero cya 14.6% ku mwaka mu myaka itatu ishize. Ati: “abantu basoraga mu myaka icumi ishize sibo bonyine basora. Uko politiki y’igihugu igamije kureshya abashoramari kuza gushora imari mu gihugu igamije guteza imbere abacuruzi mu gihugu, uko bakomeza gukora imirimo ibyara inyungu, niko n’umusaruro ukomoka ku misoro n’amahoro ugenda wiyongera ari nako imibare nabagaragarije igenda izamuka igamije mu kwihaza mu iterambere ry’igihugu.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?