Home / details /

Abasora bashya muri Huye barishimira amahugurwa ku misoro

Abiyandikishije bashya ku misoro bo mu karere ka Huye bavuga ko bishimiye amahugurwa bahawe ku misoro atangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) tariki 16 Nzeri . Amahugurwa ari mu rwego rwo kwigisha abasora bashya, inyigisho zikaba zibafasha kunoza imirimo yabo y’ubucuruzi batagonganye n’amategeko agena imisoreshereze mu Rwanda ndetse no kwibwiriza gusora byo nkingi yo kwigira kw’igihugu. Mutangana Elysee, umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda unakora muri kampani yitwa Prince avuga ko yishimiye uburyo amahugurwa atanzwe, yishimira ko yasobanukiwe n’imisoro ko hasoreshwa uwasoze. Agira inama abacuruzi batarasobanukirwa n’imisoro yo kujya babaza abakozi ba RRA. Agendeye ku kamaro imisoro igira ku iterambere ry’igihugu harimo kubaka ibikorwa remezo ndetse no gutanga serivisi zikenewe ku baturage, Mutangana asanga ntawakagombye kwinubira imisoro nk’uko bamwe mu bacuruzi babigenza, ati: “nasobanukiwe ko basoresha umuntu bijyanye n’inyungu yungutse, nta muntu usoreshwa bitari ngombwa. Uwasobanukiwe n’imisoro ntabwo yinuba ahubwo anezezwa no gusora.” Nk’umunyeshuri, Mutangana yishimira ko arihirwa na leta amafaranga y’ishuri nayo kumutunga byose abikesha imisoro y’abaturage, avuga ko bagenzi be bakagombye kuba abafashamyumvire bigisha abandi akamaro k’imisoro n’amahoro. Pasiteri Kabarisa Anicet, avuga ko abantu badafite ubumenyi buhagije aho usanga kubera ubumenyi buke bamwe imisoro ibakura umutima. Avuga ko kuba RRA imanuka igasobanura imisoro ari intambwe nziza ku iterambere ry’abasora ndetse no ku kigo cy’Imisoro n’Amahoro. Kabarisa avuga ko impande zombi zirushaho guhana amakuru hakabaho imikoranire myiza, ashishikariza abantu kumva neza akamaro imisoro ifite mu iterambere ry’igihugu, ati: “niho inyungu z’igihugu ziri ibi byose tubona bituruka ku kuba imisoro yegeranyijwe neza kandi ku gihe ndetse bikagira n’inyungu kuri buri muturage wese mu gihugu.” Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kigenda gihugura abacuruzi batandukanye ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imisoro hagamijwe gutanga amakuru nyayo atuma imisoreshereze igenda neza ndetse no kubaka icyizere hagati y’abasora n’abasoresha kugira ngo intego igihugu cyihaye yo kwigira ibashe kugerwaho inzego zombie zibigizemo uruhare. Mu rwego rwo kwagura isahani y’umusoro, RRA ikomeje kugenda yandika abasora bashya ndetse no kubaha amahugurwa akenewe kugirango bashobore kuzuza inshingano zabo. RRA irasaba abacuruzi abacuruzi muri rusange kwiyandikisha bagahabwa nimero irango usora izwi nka TIN, mu rwego rwo kurushaho kugirira igihugu akamaro batanga imisoro iteganywa n’amategeko ari nako iterambere ry’igihugu rizarushaho kwiyongera, u Rwanda rugashobora kwihaza ndetse no kugira ishema mu ruhando rw’amahanga.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?