Home / details /

Nyirishema Janvier yegukanye imodoka ya mbere muri Tombola ya EBM izihirwa

Nyirishema Janvier niwe munyamahirwe watsindiye ku nshuro ya mbere imodoka muri Tombola ya EBM Izihirwa itegurwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku mugoroba wo kuri uyu wa kane. Tombola yabereye imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda yabonetsemo ibihembo birimo telefone zigezweho (smart phone) na televiziyo ya rutura (Smart Tv) zatsindiwe binyuze mu guhamagarwa kw’abatomboye mu bihumbi byinshi by’abakina Tombola, imodoka nayo ku nshuro ya mbere ikaba yegukanywe na Nyirsihema Janvier witabye ari I Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Nyishema yatangaje ko yishimiye igihembo ahawe avuga ko abikesha guhaha bakamuha inyemezabuguzi itanzwe n’akamashini kazwi nka EBm ndetse akaba yarakinnye Tombola ashyira amakuru ari ku nyemezabuguzi muri telefoni ye.  Yegize ati: “Ndishimye cyane birandenze, Maze igihe kigera ku kwezi nkina Tombola, nshyiramo fagitire yose inini n’intoya byose nshyiramo. Aya n’amahirwe buri wese yakagombye kugerageza kuko nanjye sinayateganyaga” Tombola ya EBM Izihirwa yatangiye muri Nzeri 2015, aho abantu batandukanye bahembwa kubera kaka fagitire ya EBM no gushyira amakuru ayiriho muri telefoni bagerageza amahirwe yabo. Tombola igamije kuzamura umuco wo kwaka fagitire ya EBM no gukangurira abacuruzi gutanga izo fagitire zikozwe n’akamashini kubabagana bose. Mbera Emmy , umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM asobanura ko umubare w’abakoresha EBM ugenda wiyongera, anavuga ko tombola izakomeza gukorwa abanyamahirwe bahembwa ibihembo birimo imodoka, moto, teviziyo za rutura, telefoni zigezweho (smartphone).

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly