Home / details /

Ubuyobozi bwa RRA bwakiriye igikombe RRA VC yatsindiye muri Uganda

Mwema Bahati: Ubuyobozi bw’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro, kuri uyu wa kabiri, bwakiriye abakinnyi b’ikipe ya RRA VC y’abagore mu rwego rwo kubashimira kubera  intsinzi  begukanye mu mpera z’icyumweru gishize. Ni ibirori byabereye i Kigali kuri Hotel Lemigo. Iyi kipe yari yitabiriye irushanwa ngarukamwaka ryitwa KAVC International tournament ryabereye i Kampala muri Uganda. Ni irushanwa ryabaye ku matariki ya 19-20 Kanama 2017, RRA ikaba yaragarutse imaze kwibikaho igikombe, itwaye ku nshuro ya 3. Iyi kipe yageze i Kigali ku wa mbere ku gicamunsi. Mu muhango wo kwakira no gushimira abo bakinnyi, Mukashyaka Drocelle, Komiseri wungirije ushinzwe Abasora akaba n’umuvugizi wa RRA yavuze ko intsinzi y’ikipe ya RRA VC ari intsinzi ku gihugu cyose kuko bakuye igikombe mu mahanga. Asobanura ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishyigikiye imikino muri rusange ku bakozi bose kuko bifite akamaro ku gutuma bakora neza akazi. Mukashyaka ashimangira kandi ko ikipe ari bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa bya RRA aho jya gukina hose. Masumbuko Jean de Dieu, umutoza wa RRA VC yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro ku kuba bakiriye abakinnyi yemeza ko bigiye kubatera umwete no kurushaho kwesa imihigo. Masumbuko yavuze ko mu marushanwa ane imaze kwitabira  muri uyu mwaka, RRA VC yashoboye kwegukana ibikombe bitatu byose, yizera ko andi marushanwa asigaye uko ari abiri ikipe izarushaho kwitwara neza no kuzana ibikombe bisigaye gukinirwa. Kapiteni w’ikipe, Hakizimana Judith, nawe ashima abakinnyi bagenzi be bashoboye kwitanga mu marushanwa bagenda bitabira, asezeranya ubuyobozi bwa RRA ko bazakomeza kwitwara neza, abasaba kubaba hafi mu marushanwa yose bitabira. Hakizimana Richard, Komiseri w’Imari muri RRA ari nawe wari umushyitsi mukuru uhagarariye Komiseri Mukuru, yashimiye ikipe ku ntsinzi avuga ko bikomeye gutsinda ariko bikomeye cyane kuguma gutsinda, abizeza inkunga y’uburyo bwose kugira ngo ikipe ihore ku isonga. Twabibutsa ko iyo mikino mpuzamahanga RRA VC ikubutsemo yari yahuje amakipe 29 aturutse mu bihugu bitandukanye bya EAC birimo: Kenya, Tanzaniya, Burundi, U Rwanda ndetse na Uganda yakiriye iyo mikino. U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe 2 (RRAVC na APR VC) mu cyiciro cy’abagore ndetse n’andi 3 (APR VC, Kirehe VC na UTB VC) mu cyiciro cy’Abagabo. Ikipe y’abagore ya RRA yegukanye NSSF KAVC International tournament itsinze ku mukino wa nyuma Vision VC yo muri Uganda amaseti 3-1. Naho ku ruhande rw’abagabo amakipe yo mu Rwanda niyo yahuye ku mukino wa nyuma: APR VC ndetse na Kirehe VC. Umukino warangiye APR VC ariyo itahukanye intsinzi ku maseti 3-2.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?