Home / details /

Rusizi: Uruganda rutunganya umuceri rwa SODAR rwafunzwe kubera kutishyura Imisoro

Tariki 24 Ugushyingo 207: Ikigo cy'lmisoro n'Amahoro cyafungiye Uruganda rutunganya umuceri rwa Société de Dévelopment Agro Pastoral du Rwanda, SODAR Ltd, rukorera mu Karere ka Rusizi mu Bugarama kubera kutubahiriza amategeko ajyanye n'isoresha cyane cyane arebana n'umusoro wa TVA. Hashingiwe ku itegeko ry'imitunganyirize y'imisoro N025/2005 ryo kuwa 04/12/2005 mu ngingo yaryo ya 20 iteganya iby'igenzura, SODAR yakorewe igenzura ku mezi 4: Mutarama, Gashyantare, Nyakanga na Kanama 2017 risanga uru ruganda rutarabashije gushyikiriza RRA umusoro TVA wavuye ku bucuruzi rwakoze. Hiyongereyeho n'ibihano uru ruganda rugomba kwishyura RRA Frw94,545,436 yagiye yiyongera kubera gutinda kwishyura. Hari irindi genzura ritaragera ku musozo ry'amezi 2 ya Nzeri n'Ukwakira naryo riri kwerekana ko muri aya mezi uru ruganda rwagombaga kuba rwarashyikirije RRA umusoro wa TVA uvuye ku bucuruzi rwakoze ariko kugeza ubu rutarazana. Hagati aho, uruganda SODAR rurasabwa kwishyura umusoro wa TVA harimo n'ibihano bijyanye n'ubukererwe kandi rukubahiriza ikoresha ry'imashini itanga inyemezabuguzi ya EBM nk'uko biteganywa n' itegeko rya TVA.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?