Home / details /

Amajyepfo: Barashaka gukura akajagari mu mikorere, bubahiriza amategeko y’imisoro

Mwema Bahati Abacuruzi bakora mu bijyanye n’amahoteri, bare na resitora barishimira ibiganiro ku kuzamura imyumvire ku misoro biyemeza guca akajagari mu mikorere. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu kiganiro bagiranye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kuwa Kabiri mu karere ka Muhanga. Dr. Jean Marie Vianney Usengumuremyi, umuyobozi wa Eden Palasse Ruhango akaba n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amahoteri, bare na resitora mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango yavuze ko bagiye gukora icyo yise “Guca akajagari” bakurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisoro ndetse n’agenga ihuriro ry’urwego rwabo. Basabwe kwiyandikisha bitarenze 31 Ukuboza, kugira ngo bamenyekanishe aho bakorera kandi bahabwe icyangombwa cyo gukora. Mu bugenzuzi bwakozwe n’ishami rishinzwe kugenzura no gukemura ibyabangamira iyinjizwa ry’imisoro, urwego rw’amahoteri, bare na resitora rwagaragaye mu byiciro bihagaze nabi mu bijyanye no kubahiriza amategeko. Ibi byatumye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifata ingamba zo kuganira nabo, aho kwihutira kubahana. Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara ni nko kuba hari abantu bakora batanditswe mu buyobozi bw’imisoro, ndetse n’abanditse ku musoro ku nyongeragaciro ariko ntibakoreshe EBM nk’uko amategeko abiteganya.   Gadi Munyentwari, Komiseri wungirije w’ishami rishinzwe kugenzura no gukumira ibyabangamira iyinjizwa ry’imisoro, yasabye abari mu nama gukoresha EBM mu buryo bukwiriye, bubahiriza ibyo ametego abasaba.   Munyentwari yagize ati: “gusora umusoro neza ukwiye kandi ku gihe nibwo buryo bwiza bwo gukora ubucuruzi butekanye, ugatera imbere kandi igihugu nacyo kikabona imisoro izamura iterambere.” Gadi Munyantwari yavuze ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahisemo uburyo bw’ibiganiro nk’uburyo bwiza bwo kugera ku ntego yo gukusanya imisoro aho gushyira imbaraga mu guhana. Urwego rwa servisi rutanga asaga 70% y’imisoro yose yinjira mu isanduku ya Leta. Mu gihe izamuka ry’ubukungu ryari rihagaze ku kigereranyo cy’ubukungu ryari 7% ndetse n’urwego rwa servisi ruzamuka kuri 12%, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu bushakashatsi cyasanze imisoro itazamuka kuri icyo gipimo bitewe n’impamvu zirimo imyumvire mike ku misoro. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko cyiyemeje gukora ibishoboka byoze mu kuzamura ubumenyi bw’abasora, kinabakangurira kwibwiriza gusora.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?