Home / details /

Muhanga: Biyemeje gushyira mu bikorwa amategeko y’Imisoro

Mwema Bahati   Abacuruzi bo mu karere ka Muhanga biyemeje kubahiriza ibyo amategeko y’imisoro asaba ari nako bateza imbere ubukungu bwabo bwite n’ubw’igihugu. Ni nyuma y’amahugurwa ku misoro bahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa kabiri muri ako karere. Muri ayo mahugurwa, Dusabeyezu Angelique ukuriye agashami gashinzwe amahugurwa y’abasora, yabasobanuriye imisoro itandukanye irimo umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro, ari nako abibutsa itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze, byishyurwa bitarenze tariki 31 Ukuboza. Umujyi wa Muhanga niwo wa kabiri mu mijyi yunganira uwa Kigali, icyicaro gikuru cy’u Rwanda. Abacuruzi bavuga ko batewe ishema no kuba igihugu cyaratekereje ko aribo bagwa mu ntege umurwa wa Kigali, bavuga ko bibaha ingufu zo gukora cyane biteza imbere ndetse no kugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu batanga imisoro n’amahoro. Kimonyo Juvenal, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga avuga ko yishimira intambwe igenda iterwa n’abacuruzi ku bijyanye n’imyumvire y’imisoro ndetse n’iterambere. Ibibazo byagaragaye mu bushakashatsi bukorerwa ku basora bifite ingaruka zitari nziza ku mikusanyirize y’imisoor n’amahoro harimo abantu badafite amakuru ahagije ku buryo amafaranga batanga akoreshwa, abasora bagaragaje ko batabona uburyo bwo kumenyekanisha abadasora, abantu bafite ubumenyi budahagije ku itandukaniro hagati y’imisoro n’amahoro. Gadi Munyentwari, Komiseri wungirije w’ishami rishinzwe kugenzura no gukumira ibyabangamira iyinjizwa ry’imisoro, avuga ati: “Buri muntu atange umusoro ugenwa n’itegeko.” Yashimangiye ko abantu bakwiye kureka guseta ibirenge mu gutanga umusoro ndetse no kugira uruhare mu gukangurira abandi kubahiriza amategeko. U Rwanda ntiruragera aho ruhaza ingengo y’Imari yarwo rukoresha nk’igihugu, gusa hari ibikorwa bigenda bigaragarira abaturage biva mu misoro n’amahoro bitanga agera kuri 55% by’ingengo y’imari yose. Kwihaza kuganisha mu kwigira kuzagerwaho gusa abakora ibikorwa bibyara inyungu bakomeje kumva akamaro k’imisoro no kubahiriza ibyo amategeko asaba.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?