Home / details /

Abacuruzi bibukijwe gukora ibitabo by’ibaruramari no gutanga fagitire ya EBM

Mwema Bahati Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu Kayigi Habiyambere Aimable yibukije abakora mu bijyanye na hoteri, resitora n’utubari mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru gukora neza ibitabo by’ibaruraramari no gutanga fagitire za EBM ku babagana. Ibi yabitangaje mu mahugurwa bahabwaga ku misoro mu karere ka Huye, mu rwego rwo kugira ngo hazamurwe imitangire y’imisoro ku bushake. Ibiganiro nk’ibi bigenda bitangwa na RRA mu bice bitandukanye nk’uburyo bw’ubukangurambaga mu gusora. Kayigi yavuze ko bidakwiye ko umukiriya ahabwa fagitire ari uko ayisabye. Yagize ati: “Ntabwo ari byiza ko umuntu ahabwa inyemezabuguzi ya EBM ari uko ayisabye gusa. Mufite inshingano zo gutanga fagitire ku baguzi bose.” Urwego rw’amahoteri, utubari na resitora ni rumwe muzagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RRA ko rudatanga neza imisoro. Uru rwego rubarizwa mu basora bari mu kiciro cya serivisi gitanga agera kuri 75% y’umusoro winjira mu isanduku ya Leta. Komiseri Kayigi yasabye abakora muri hoteri, resitora n’utubari gukora neza ibitabo by’ibaruramari kugira ngo babashe gukora neza ubucuruzi bwabo bubahiriza n’amategeko agenga imisoro. Yagize ati: “Gukora neza ibitabo by’ibaruramari no gutanga inyemezabuguzi yemewe bigabanya impaka hagati ya RRA n’umucuruzi mu gihe cy’igenzura.” Misago Aphrodis, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Huye, yashimiye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku bumenyi baha abikorera, asaba bagenzi be kubahiriza amategeko y’imisoro bateza imbere ubukungu bw’igihugu. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishishikariza abasora gutanga umusoro neza aribyo gutanga umusoro ukwiye kandi ku gihe. RRA yizera ko guhugura abasora binyuze mu biganiro aribyo bitanga umusaruro mu misoro kuruta gukoresha amategeko ajyana cyane cyane n’ibihano igihe atubahirijwe. Ibi biganiro bituma abacuruzi basobanukirwa n’amategeko abagenga bigatuma bashobora no kwirinda ibyo bihano bishobora guterwa n’ubumenyi buke.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?