Home / details /

Gasabo: “Umusoro n’umuhigo utuma n’indi yose igerwaho”

Mwema Bahati Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yemeza ko umusoro ari ingenzi cyane mu gutuma ibikorwa bigenewe abaturage bishoboka. Ibi yabivuze ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangizaga ubukangurambaga bugamije kwegereza hafi serivisi zo kwishyura Amahoro y‘Ubukode bw’ubutaka ku bazikeneye ku izina rya RRA Iwacu, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya. Muri gahunda ya RRA Iwacu, kugira ngo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifashe abaturage kubahiriza inshingano mbere ya tariki 31 Ukuboza, hafunguwe ibiro bitandatu bishya mu Mujyi wa Kigali byo kwakira abashaka serivisi z’amahoro ku bukode. Mu karere ka Gasabo hari ibiro bishya ku murenge wa Kinyinya, Ndera na Kacyiru. Mu karere ka Nyarugenge hari ibiro bishya ku murenge wa Mageragere n’uwa Kigali; naho mu karere ka Kicukiro hakaba ibiro bishya ku murenge wa Masaka n’uwa Kanombe. Rwamurangwa Stephen yashimiye ubufatanye na RRA avuga ko bafasha akarere gukusanya imisoro ikenewe. Yagize  ati: “Usibye ko umusoro uri mu mihigo, n’umuhigo utuma n’indi yose igerwaho.” Yibukije abaturage ko bagomba gufata igikorwa cyo gusora nk’icyabo bityo bakitabira kugikora kuko kibafitiye akamaro, ati: “Umusoro ntiwakagombye kuba umuzigo. Gusora n’ inshingano n’uburenganzira bwa buri muntu.” Karasira Ernest,  Komiseri wungirije ushinzwe imisoro y’inzego z’ibanze, avuga ko abantu baseta ibirenge mu minsi ya mbere bakaza mu matariki ya nyuma. Kuradusenge Felicien umuturage mu murenge wa Kinyinya, yishimiye igikorwa cya RRA Iwacu ko cyamufashije kuzuza inshingano ze asorera ahamwegereye.  Avuga ko nk’umuturage usobanukiwe aba yumva atewe ishema no gutanga umusanzu we ku gihugu asora. Ati: “Gutanga umusoro mba numva ari ishema ryanjye.” Rwasa Daniel utuye mu kagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya nawe yavuze ko muri iki gikorwa yabashije gusobanukirwa n’ibibazo yari asanzwe afite byerekeranye n’ubutaka ndetse n’imisoro asabwa akaba nawe yahise yuzuza inshingano ze avuga ko nawe bimuha agaciro kumva ko atanga umusoro ukubaka ibikorwa remezo bitandukanye bimufitiye akamaro ubwe ndetse n’abandi banyarwanda. Ubutaka bwishyura amahoro y’ubukode burimo ubwagenewe gutura, inganda, ubucuruzi n’ubwagenewe guhinga burengeje hegitari ebyiri ndetse n’ubundi inama njyanama yagena. Mu rwego rwo gufasha abasora kubahiriza inshingano zabo, abakoresha murandasi bashobora kuyikoresha banyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, ndetse hakaba hari n’uburyo bwo gukoresha telefoni bishyura imisoro n’amahoro ukanze *800# ugakurikiza amabwiriza.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?