Home / details /

PSF Rubavu mu rugamba rushya rwo gukebura abatuzuza inshingano zo gusora neza

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu ruratangaza ko rugiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukebura abadasora neza kandi ku gihe, ruhura nabo hakurikijwe icyiciro babarizwamo kugira ngo bibutswe inshingano zabo zo gusora no gukora ubucuruzi kinyamwuga. Ibi ni ibyatangajwe na Bazimaziki Pierre Damien Visi president w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu ubwo bari mu biganiro byahuje RRA n’abacuruzi bakora mu cyiciro cya za Hotel, Bar na Restaurant. Ibi biganiro bikaba byarabereye kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Rubavu. Muri ibi biganiro, hagaragajwe ko itsinda ry’amahotel, Bar na Restaurant rigifite abasora bagaragaza intege nke mu kunoza inshingano hubahirizwa amategeko agenga imisoro. Bwana Ronald Niwenshuti, umukozi wa RRA watanze ikiganiro yibukije abo basora ko ibibazo bikunze kugaragara kuri ririya tsinda ry’ama Hotel, Bars na Restaurant ari bamwe muri bo bakora uwo mwuga ariko ntibandikishe ubucuruzi bwabo, abandi bakaba banditse ariko ntibinjire muri TVA bityo ntibanakoreshe imashini ya EBM. Abandi bo usanga ngo bakora nkana imenyekanisha rifite ubusembwa kugira ngo banyereze umusoro. Aha niho PSF yasanze ari ngombwa ko imikorere nk’iyo ikwiye guhinduka buri mucuruzi abigizemo uruhare. Visi Perezida wa PSF mu Karere ka Rubavu Bazimaziki Pierre Damien yasobanuye ko noneho bagiye kujya bahuza abasora bagendeye ku bikorwa by’ubucuruzi bakora kugira ngo babumvishe uko bakora ibikorwa byabo kinyamwuga bubahiriza amategeko ajyanye n’imisoro. Ati: “Twafashe ingamba zo kujya duhura na buri wese tunyuze mu byiciro abacuruzi babarizwamo: amahoteli, ababaji, abadozi, abubatsi…kugira ngo ubucuruzi bugire icyerekezo, umucuruzi akore umwuga mu buryo busobanutse”. Uhagarariye ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu cyiciro cy’ama Hotel Bar na Restaurant mu Karere ka Rubavu Ndeze Jeannine yatangaje ko ishyirahamwe naryo rigiye gushyiraho akaryo kugira ngo icyasha basigwa na bamwe mu bakora muri iki cyiciro batubahiriza amategeko y’imisoro kibaveho. Ati: “Tugiye gushyiraho umukozi uhoraho uzajya afasha abanyamuryango bacu anabakebura kugira ngo bose banoze inshingano zabo ishusho y’uko tugaragara mu badasora neza isibangane”. Ibiganiro nk’ibi bigenda bitangwa na RRA mu bice bitandukanye by’igihugu nk’uburyo bw’ubukangurambaga mu gusora buhuza abari muri cyiciro cy’ubucuruzi bwo kwakira abantu kirimo za Hotel, Bar na Restaurant zikigaragaramo abafite amayeri mu kunyereza imisoro. Iki cyiciro ni kimwe byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RRA ko kidatanga neza imisoro. Uru rwego rubarizwa mu basora bari mu kiciro cya serivisi gitanga agera kuri 75% y’umusoro winjira mu isanduku ya Leta.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?