Home / details /

Abasora bakora imirimo y’ubwubatsi barongera kwibutswa gusora neza

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyongeye guhwitura abakora imirimo y’ubwubatsi bakigaragara mu batitabira gutanga imisoro neza kugira ngo bace ukubiri n’uwo muco ukereza iterambere ry’igihugu. Ni mu kiganiro RRA yagiranye nabo, kuri uyu wa kabiri i Kigali, hagamijwe kurebera hamwe uko uru rwego rw’imirimo rwakwikosora rutanga imisoro ikwiye kandi ku gihe. Ikigo cy’imisoro n’Amahoro kigaragaza ko hari bamwe mu bakorera mu rwego rw’abubatsi batubya umusoro, abandi bakandika fagitire zigabanya ikiguzi. Hari kandi n’abatamenyekanisha imisoro cyangwa ngo bishyure ku gihe; hari abamenyekanisha gusa ari uko babonye amasoko,  kutamenyekanisha imishahara y’abakozi, kubamenyekanisha ntibabatangire imisoro, gukorana n’abatanditswe mu misoro ntibabafatire 15%, bigaragara kuri bamwe na bamwe mu bakora iyi mirimo. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirasaba abakora imirimo y’ubwubatsi kumenyekanisha imisoro, gukorana n’abanditswe mu misoro, abatanditswe bakabafatira 15%, kugaragaza kontaro z’abo bakorana nabo, kugaragaza abakozi bakoresha na ba nyakabyizi bakorana nabo bakabasorera, kumenyekanisha bikajyana no kwishyura, kugaragaza ubucuruzi nyabwo n’inyungu, aho usanga benshi bagaragaza ibyakoreshejwe byinshi bakagaragaza inyungu nkeya, kugambirira gutubya umusoro, kwitirira ibintu ko ari iby’ubucuruzi kandi bijyanywe gukoreshwa mu mirimo yabo bwite, n’ibindi bibazo. Umuyobozi w’ihuriro ry’abasora bakora imirimo y’ubwubatsi, Dr Nsengumurenyi Alexis nawe yagaragaje ibibazo abubatsi bahura nabyo birimo inyungu z’ubukererwe za 60% babona ko ziri hejuru, ibihano bijyana no kudakata 15% kubo bakorana ibikorwa by’ubucuruzi batanditswe mu misoro. Ku ruhande rwe, Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu yasabye abakora iyo mirimo y’ubucuruzi bakigaragaraho kudatanga imisoro uko bikwiye, kumva inshingano zabo bagakora ibyo amategeko abasaba, aribyo gutanga umusoro neza, ukwiye kandi ku gihe. Komiseri Kayigi yabijeje ko hari umushinga wo kuvugurura itegeko rigabanya inyungu z’ubukererwe aho nyuma y’ukwezi ubukererwe bwaba 10%, bukagera kuri 60% ari uko amezi atandatu ashize. Gusa yasobanuye ko iryo tegeko rikiri umushinga, ritararangira. Ingabire Marie Grace, wunganira abakora abacuruzi mu gusora, yishimiye umwanzuro wo kugabanya ibihano ku bukererwe. Ashishikariza abubatsi batarajya mu murongo wo gutanga imisoro neza abasaba gusora uko bikwiriye. Ati: “Abubatsi bagomba kubanza kwiyumvamo ubunyarwanda, kumva ko ari ab’agaciro. Igihugu cyacu kugira ngo kigere ku iterambere n’uko imisoro iba yatanzwe.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly