Home / details /

Amakipe yitabiriye irushanwa muri Volleyball y’abagore i Cairo yatomboye ayo azahura nayo

Imikino yo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball y’abagore ku mugabane w’Afurika iratangira kuri uyu mugoroba i Cairo mu Misiri, u Rwanda rukaba rwaraserukiwe n’ikipe ya RRAVC. Ku munsi w’ejo kuwa 05 Weurwe 2018 habaye tombola, RRAVC  ikaba yisanze mu itsinda A ririmo Ahly yo mu Misiri, Nyong yo muri Cameroun, Nkumba yo muri Uganda. Umukino ufungura iri rushanwa uraba ku mugoroba w’uyu munsi saa kumi n’ebyiri, uhuze ikipe ya Ahly yo mu Misiri na Nkumba yo muri Uganda Dorcas Ndasaba, umutoza mukuru wa RRAVC avuga ko itsinda barimo rikomeye ariko ko bazakora ibyo bashoboye byose kugira ngo bagere muri ¼ , barenge amajonjora. Yasabye abakinnyi gufata umukino wose nk’ah ariwo wanyuma bakina nk’intare yakomeretse kugira ngo batahane intsinzi. Ngendahimana Jean Pierre, uyoboye itsinda rya RRA ryagiye mu Misiri mu marushanwa, avuga ko ikipe yiteguye neza  kandi imeze neza muri rusange, asaba abakinnyi guharanira intsinzi, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no guharanira guhesha ishema Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, u Rwanda ndetse no kwihesha ishema ubwabo. Munyawera Aimable, umwe mu bafana wavanye n’ikipe ya RRA VC i Kigali ubu akaba ari hamwe n’ikipe i Cairo, avuga ko RRAVC yatomboye neza kuko yatomboye ikipe yakiriye, ndetse n’andi makipe ariyo Nyong na Nkumba yozera ko RRA izakina umukino utanga amahirwe nuri iryo tsinda. Dore uko amatsinda ateye Group A Ahly (Egypt) RRAVC (Rwanda) Nkumba (Uganda) Nyong (Cameroun) Group B Cartage (Tunisia) Harare City (Zimbabwe) Chief (Algeria) BDF (Botwana) Bafia (Cameroun) Group C Shams (Egypt) FAP (Cameroun) Pipeline (Kenya) DGSP (Congo ) Vision (Uganda) Group D Prison (Kenya) INJS (Cameroun) Douanes (Burundi) Customs (Nigeria) Asec (Cote d’Ivoire).

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?