Home / details /

RRAVC yatsinze Nyong et Kelle mu marushanwa ya Volleyball abera i Cairo

Mwema Bahati Ikipe ya RRAVC yatsinze Nyong et Kelle amaseti 3-1 mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball y’abagore ku mugabane w’Afurika. RRAVC yatsinze seti ya mbere ku manota 25-18, 15-25, 25-21, 25-14. Iyi mikino yatangiye tariki 6 Werurwe izasoza tariki 16 Werurwe uyu mwaka. Ikipe ya RRA VC iri mu itsinda A ririmo Al Ahly yo muri Misiri, Nkumba University yo muri Uganda, na Nyong et Kelley yo muri Kameruni. Muri iryo tsinda, umukino ufungura Al Ahlyyatsinze Nkumba University ya Uganda amaseti 3-0 Umutoza wungirije Masumbuko Jean de Dieu yavuze ko bishimiye intsinzi batangiranye irushanwa avuga ko bifashije ikipe kwitegura n’indi mikino ibiri basigaje mu itsinda. Yagize ati: “ Morari iri hejuru  mu bakinnyi, biba byiza cyane iyo utsinze umukino wa mbere, biradufasha kwitegura indi mikino ibiri iri imbere kandi biduhe n’icyizere ndetse n’imbaraga zo guhangana n’amakipe asigaye.” Tariki 8 werurwe 2018, guhera saa mbiri z’umugoroba, ikipe ya RRAVC iraba ikina na Al Ahly yo mu Misiri. Masumbuko avuga ko kuba amakipe yombi yaratsinze imikino ya mbere biza gutuma umukino uba mwiza kuko amakipe yose ashaka intsinzi. Ku ruhande rwa RRA, umutoza avuga ko bizeye gukoresha serivisi neza bakora iziremereye kugira ngo babashe gucogoza umukino wa Al Ahly ubusanzwe unyaruka. Nzayisenga Charlotte, kapiteni wa RRAVC nawe avuga ko ikipe ayoboye yiteguye neza guhangana n’amakipe basigaye guhura nayo bahereye kuri Al Ahly. Avuga ko ryari ishema ku kipe ya RRAVC ndetse no ku Rwanda kubasha gutsinda umukino wa mbere. Yagize ati: “tuzakomeza guharanira ishema ry’ikpe yacu, igihugu cyacu ndetse n’igihugu cyacu cy’u Rwanda duharanira gutsinda. Abanyarwanda badukunda ndetse bakunda Volleyball bakomeze badushyigikire kandi badusengere dukomeze dutsinde.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?