Home / details /

Kwigisha abasora ni inshingano zacu kandi tuzakomeza kubikora

by Nshimiyimana Fikiri Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Bwana Richard Tusabe mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye na ba rwiyemezamirimo b’abagore, mu rwego rwo kurebera hamwe zimwe mu nzitizi bahura nazo mu bijyanye n’imisoro no kuzishakira umuti kugirango ubucuruzi bwabo burusheho gutera imbere. Bwana Tusabe yagize ati “Imyumvire n’ubumenyi buke mu bijyanye n’imisoro, ni bimwe mu bituma abagore bakora ubucuruzi batuzuza neza inshingano zabo. Tuzakomeza kubaha amahugurwa kugirango barusheho gusobanukirwa n’inshingano zabo hamwe n’uburenganzira bwabo, kuko kwigisha abasora ari inshingano yacu kandi tuzakomeza kubikora”.  Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, bwagaragaje ko hari ikibazo cy’ubumenyi bukiri hasi mu bijyanye n’imisoro mu bakora ubucuruzi ariko cyane cyane mu bagore bakora uwo mwuga, nk’uko byatangajwe na Bwana Gadi Munyentwari, Komiseri wungirije ushinzwe ishami rya Corporate risk and modernisation muri RRA. Abari muri iyi nama, nabo batanze ubuhamya butandukanye bagaragaza ko ikibazo cy’ubumenyi buke kigira ingaruka ku bucuruzi bwabo ndetse n’imikoranire yabo n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Madame Gahaya Jane yagize ati “Gewe nabaye victim wo kutamenya ibyo nsorera n’ibyo ntasorera, ndetse no kuba umukozi yakora amakosa mu gihe cy’imenyekanisha simenye ko yayakoze ngo mukosore. Gusa byanteye umwete wo kwiga no kurushaho gusobanukirwa inshingano zange”. Komiseri Mukuru yagaragaje imbogamizi zo kuba rimwe na rimwe abatumiwe mu mahugurwa aba yateguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro batayitabira, asaba ko harushaho kuba ubufatanye n’urugaga rw’abikorera mu gusobanurira abagore ibyiza byo kwitabira amahugurwa. Komiseri Mukuru yasabye ba rwiyemezamirimo bari muri iyi nama ko ibibazo bafite mu bijyanye n’imisoro bareka kubigira ibyabo bonyine, ahubwo bakabiganira n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kuko imwe mu ntego zacyo ari ukongerera ubushobozi abacuruzi kugirango barusheho kwagura ubucuruzi bwabo, imwe mu nkingi z’iterambere u Rwanda rwifuza.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?