Home / details /

Volley Ball: RRA VC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2018

Urujijo rwavuyeho ku ikipe igomba gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2018 hagati y’amakipe y’amakeba ariyo RRA VC na APR VC mu bagore. RRA VC niyo ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro mu myaka 5 ishize ikurikirana. Kuri uyu wa Gatandatu 16 Kamena 2018 wari umunsi w’ishiramatsiko, kuri Petit Stade, ubwo hakinwaga umukino wa kabiri wa kamarampaka/Play Off hagati ya RRA VC na APR VC. Uyu mukino ntiwari woroheye APR VC kuko mu mukino wa mbere yari yawutsinzwe kuri seti 3-1. Yagombaga gukora ibishoboka byose igahagarika umuvuduko wa RRA kugira ngo nayo ibone amahirwe yo gutwara shampiyona. N’ubwo APR VC ari yo yatangiye itsinda seti ya mbere, umukino waje kurangira RRA VC yongeye kwereka mukeba wayo APR VC ko imbaraga na tekiniki iyitsindisha bigihari itsinda seti 3 kuri 2 za APR VC (16-25, 25-21, 23-25, 25-14, 15-7) iba ibaye indashyikirwa muri shampiyona ya 2018.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?