Home / details /

Rusizi: Abikorera b’i Rusizi na Nyamasheke barasabwa guca ukubiri na Magendu

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse arasaba abikorera bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke gucika ku ngeso yo gukora magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu ikanabangamira umutekano wacyo. Ibi Guverineri yabigarutseho ubwo abikorera bo muri Rusizi na Nyamasheke bahuriraga mu kiganiro ku misoro cyabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Kane. Iki kiganiro cyateguwe na RRA ifatanyije n’Intara y’Uburengerazuba cyahuriyemo abasora ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Ni ikiganiro cyibanze ku buryo imisoro yinjira ndetse n’ingamba zihari kugirango imisoro yakirwa irusheho kuzamuka bityo ifashe mu kwihutisha iterambere ry’igihugu. Guverineri Munyentwali yavuze ko abagikora magendu bahagurukiwe kandi ko uyikora bizamugwa nabi kuko idindiza iterambere. Yagize ati: “Abari muri Magendu bayihagarike. Buri muturage abe ijisho rya mugenzi we aho abonye ibikorwa bya magendu atungire ijisho ababishinzwe ifatwe. Ikindi ni uko nk’uturere turi ku mipaka magendu ishobora gutuma umutekano uhungabana. Bareke iyo magendu kugira ngo ibyo byaha bakora bitazabagiraho ingaruka”. Guverineri Munyentwali ashimangira kandi ko gutanga umusoro bigomba gufatwa nk’inshingano buri wese yuzuza bikamugirira akamaro kandi n’igihugu kigatera imbere. Ati: “Abasora kugira ngo babashe gutunganya imirimo yabo bacuruze bunguke bisaba ko basora neza kuko uwo musoro niwo utuma ibikorwa remezo bishyirwaho, abakozi bagahembwa nabo bakaba abaguzi b’abacuruzi ubuzima bw’igihugu bugakomeza”.  Agaruka ku mikoreshereze ya EBM ikiri hasi, Komiseri Mukuru wungirije Bizimana Ruganintwali Pascal, watanze ikiganiro kigaragaza uko ishusho y’iyakirwa ry’imisoro ihagaze, yavuze ko hari abasora bakoresha amayeri mu kugabanya agaciro k’inyemezabuguzi ku byo baguriwe kugira ngo banyereze umusoro. Asaba ko iyo migirire ihagarara. Ibi biganiro ku misoro ababikurikirana bavuga ko biba bikenewe kuko hari ingamba ziganirwaho zigafatwaho imyanzuro ihita ishyirwa mu bikorwa. Bibaye mu gihe RRA iri kwegereza abasora EBM ivuguruye ikora nka Software ishyirwa muri mudasobwa kandi RRA ikaba iyitanga nta kiguzi. Abasora b’I Rusizi na Nyamasheke bisabiye ko bakoroherezwa iyi servisi igatangirwa hafi y’aho bakorera. Kuri iki cyifuzo, Komiseri Mukuru wungirije wa RRA yavuze ko gahunda yo kunyura muri buri karere yari ihari ko ariko ubwo ab’I Rusizi na Nyamasheke bafite ubushake ko ibageraho vuba babyihutisha. Ati: “Kuba abasora aribo bisabira ngo tubegereze software ya EBM V2 ni ibintu byadushimishije. Tugiye gukora ibishoboka byose ngo abasora bose bagomba kuyikoresha bayibone. Twari dufite gahunda yo kugera mu turere twose ariko kuko bagaragaje ubushake tugiye gufatanya na PSF ngo igaragaze abantu bose bagomba guhabwa EBM 2 bayihabwe vuba bidatinze” Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke haracyagaragara abakora ibikorwa bibyara inyungu ariko batanditse mu buyobozi bw’imisoro bityo n’umusanzu wabo ntugere mu isanduku ya leta. Gusa hari ingamba zo kubegera bakigishwa bakamenya ko nta misoro itangwa n’ibikorwa byabo bitatera imbere kugira ngo bahinduke mu myumvire. Indi mbogamizi yagaragaye ni iy’abadakoresha neza EBM. Ingamba kuri aba ni ukubigisha abo bigaragayeho ko bakomeza kunyuranya n’icyo itegeko risaba mu ikoreshwa neza rya EBM bagahanwa. Gusa iyo ibihano bibaye isubira cyaha, ucuruza agahanwa inshuro zirenze imwe hari ibihano by’inyongera biteganwa n’itegeko byo kuba yafungirwa kugera ku minsi 30 adakora. Imibare igaragaza ko buri mwaka imisoro yakirwa mu Rwanda igenda irushaho kwiyongera bitewe na politiki y’imisoro yagiye inozwa ndetse na servisi z’ikoranabuhanga RRA ishyiraho zigamije korohereza abasora. Mu gihe mu 1999 hari hinjiye miliyari 62.45, mu mwaka ushize wa 2016/17 yari yageze kuri miliyari 1086.5 naho uyu mwaka w’imisoro 2017/18 ugiye kugera ku musoro hateganijwe kwinjira imisoro ingana na miliyari 1225.9.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?