Home / details /

Abanyeshuri ba NU-Vision High School batyajije ubumenyi ku misoro

Abanyeshuri ba NU-Vision High School, ishuri riri i Kabuga, barishimira ubumenyi babonye ku misoro nyuma y’ikiganiro bahawe n’abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ubwo bari bagisuye ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018. Aba banyeshuri basaga 100 bari baje mu rugendo-shuri, muri RRA, rwatumye batyaza ubumenyi bwabafashije gutsirika inyota bari bafite yo gusobanukirwa neza imisoro n’amahoro, ibikorwa ndetse n’imikorere bya RRA. Ikiganiro ku misoro mu iterambere ry’igihugu cyatanzwe na Abiyingoma Gerard, umukozi mu ishami rishinzwe Amahugurwa cyatumye aba banyeshuri basobanukirwa neza uko umusoro ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Benshi bemeza ko cyarushijeho kubafungura amaso kigatuma bazakurana ingamba zo kubaka ejo heza h’igihugu. Bizeye kandi kuzashyira mu bikorwa amategeko y’imisoro kandi bakaba n’umusemburo mu gusakaza akamaro k’imisoro mu bandi banyarwanda. Gatesi Lenita umunyeshuri muri NU-Vision High School yagize at: “Ibyo twungukiye aha uyu munsi ni ingenzi cyane mu kutuyobora gufata ibyemezo byiza mu gihe kizaza. Iyo tuzi uruhare rw’imisoro dutanga ku mibereho myiza y’abandi, bituma ibyemezo byacu bijyanye no gutanga imisoro biba bizima, tukamenya ko ibyo tugura n’ibyo twunguka haba hari umusoro utureba bityo nk’urubyiruko bigatuma dukura tuziko ubwo ari twe bayobozi b’ejo hazaza tuzajya dutanga umusoro tubyibwirije kandi tubishaka.” Cyuzuzo Aimee Cynthia yagize ati: “Iki kiganiro cyambereye impinduka mu buzima. Numvaga ibijyanye n’imisoro nkabona abantu basora ariko uyu munsi kubera iki kiganiro numvise icyo imisoro ikora cyane cyane mu guteza imbere imibereho y’abaturage, kuzamura ubukungu bw’igihugu, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, byinshi bitera imbere kubera imisoro.’ Keza Patience, nawe yishimiye ikiganiro kivuga ku ruhare rw’imisoro mu kubaka igihugu. Asanga urubyiruko narwo rugomba kugira uruhare rukora ibikorwa bibyara inyungu kugira ngo abasora biyongere ari nako igihugu cyihaza mu ngengo y’imari. Mu Rwanda, ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019 ingana na miliyari 2,443.5 Frw. Amafaranga azava mu misoro angana na miliyali 1,353.0 Frw ni ukuvuga ko imisoro ifite uruhare rwa 56%. Guhugura abantu batandukanye ku misoro n’amahoro ni gahunda ihoraho ya RRA. Ayo mahugurwa rero aba agamije kuzamura ubumenyi n’imyumvire ku misoro kuko atuma abantu barushaho gusora neza kandi babyibwirije binyuze mu kamaro babona k’imisoro mu iterambere ry’igihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?