Home / details /

Abacuruzi ba kawunga basabwe kwiyandikisha muri TVA no gukoresha EBM

Abacuruzi batumiza kawungu muri Uganda basabwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kwiyandikisha bose muri TVA no gukoresha EBM batanga inyemezabuguzi bitarenze tariki 6 Kanama 2018. Uyu mwanzuro wafashwe mu kiganiro cyari kiyobowe na Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Bizimana Ruganintwali cyitabiriwe n’abacuruzi ba kawunga mu karere ka Nyarugenge, hashingiwe ku kuba bose bageza nibura kuri miriyoni eshanu z’igicuruzo ku gihembwe. Komiseri mukuru wungirije yasabye abacuruzi gukoresha ukuri mu bucuruzi bwabo bagatanga amakuru nyayo ajyanye n’ibyo bakora. Ibibazo bikunze kugaragara muri benshi mu bakora ubwo bucuruzi bwo gutumiza kawunga birimo kugabanya igiciro cya fagitire y’ibyo baguze igihe bageze muri gasutamo, ndetse no kudatanga fagitire ya EBM igihe bagurisha. Ikindi kibazo gisa nk’aho gikomereye bamwe n’uko hari aho usanga benshi bajya kurangura bafatanije ariko fagitire ikaza yanditse ku muntu umwe  ari nawe ukora imenyekanisha ageze ku mupaka, yakwinjira mu gihugu akagabana n’abandi ibicuruzwa ku buryo usangwa wawundi wakoresheje nimero ye y’usora (TIN) yinjiza ibicuruzwa abarwa nk’uwacuruje byinshi mu gihe abandi bagiye gucuruza kawunga zisa nk’aho zidakurikiranwa. Ruganintwali yasabye abo bacuruzi gukoresha TIN zabo bwite abibutsa ko TIN ari nimero iranga usora kandi ko uko buri muntu agira indangamuntu ye bwite ari nako TIN igomba gukoreshwa n’umucuruzi wenyine. Abacuruzi ba kawunga bemeye amwe mu makosa bakora bavuga kandi ko abagiraho ingaruka cyane cyane bitewe no kutamenya basaba ubuyobozi bw’imisoro ko bwabagenera amahugurwa kuri TVA ndetse n’imikoreshereze ya EBM. Gusa nabo bagaragaza zimwe mu nzitizi zituma badacuruza uko bikwiye zirimo ko hari zimwe mu nganda zitunganya kawunga hano mu Rwanda zifata imifuka zikandikaho ko ari kawunga iva muri Uganda bityo bikagira ingaruka mbi ku bucuruzi bw’abatumiza kawunga hanze kuko ibiciro byabo biba biri hejuru. Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA yabwiye abitabiriye inama ko bagomba gukurikiza amategeko kuko yaba abatumiza kawunga mu mahanga cyangwa abayikorera mu Rwanda nta numwe utarebwa n’amategeko y’imisoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?