Home / details /

U Rwanda rurishimira ibyagezweho na RRA mu myaka 20 ishize

Umunsi wahariwe abasora ku nshuro ya 16 wizihijwe mu Ntara y’Amajyepfo uhuzwa n’ibirori byo kwishimira imyaka makumyabiri Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivutse byabereye mu karere ka Ruhango. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka no kuzamura ubukungu.   ati: "Mu myaka 20 ishize, ingengo yimari yikubye inshuro 14, Imisoro n’amahoro byakirwa byikuba inshuro 25. Izi ni ingero zifatika zigaragaza ko kwigira tuzabigeraho byihuse nidukomeza gufatanya no kongera umuvuduko mu iterambere.” Minisitiri Ndagijimana yashimiye RRA uruhare yagize mu gukusanya amafaranga igihugu gikeneye, avuga ko igihugu kiri mu murongo mwiza ariko ko hakiri indi ntambwe igomba guterwa, agira ati: “Turi mu murongo mwiza muri gahunda yo kwigira gusa haracyari intambwe yo guterwa bisaba buri wese gukomeza kongera imyumvire myiza n’imikoranire myiza kugira ngo dufatanye tugere kuri iyo ntego.” Dr. Ndagijimana yasabye buri wese kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi no kurinda inyerezwa ry’imisoro asaba abaturarwanda gukora cyane no kubyaza umusaruro ibyo bakora bityo babone icyo bashingiraho basora. Yejeje abikorera ko Leta yiyemeje guteza imbere ubucuruzi no gukora igishoboka cyose kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari byorohere ababikora. Tusabe Richard, Komiseri Mukuru wa RRA yagarutse ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi w’abasora ku nshuro ya 16 igira iti: “Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza, ”. asobanura ko ishimangira uruhare rw’umusoro ku iterambere ry’Igihugu cyacu, bikaba ishingiro ryo kwihesha agaciro. Mu 1998, imisoro yakusanyijwe ingana na miriyari 62.8, mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 imisoro yinjiye ingana na miriyari 1,234.2. Ingengo y’imari mu 1998 yari miriyari 173.2, mu gihe muri 2017/2018 yari miriyari 2,115.5 Tusabe Richard asobanura ko iyo ntambwe yagezweho bitewe n’uko ikigo cy’imisoro n’amahoro cyagiye cyegera abasora, agira ati: “ u Rwanda nicyo gihugu cyonyine kigira umunsi wo gushimira abasora, ibyo rero bituma bumva agaciro tubaha n’uruhare bagomba kugira mu iterambere ry’igihugu.” Guvernieri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose avuga ko amafaranga akomoka ku misoro yagize uruhare rukomeye mu kubaka ibikorwa remezo mu ntara ayoboye, asba abasora gukomeza imyumvire myiza yo kwiyubakira igihugu batanga imusoro ikwiye kandi ku gihe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?