Home / details /

Nyaruguru: Ingo 260 zaciye ukubiri n’agatadowa kubera RRA

Inkunga iturutse mu bakozi  b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yabashije kuvana mu icuraburindi, hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba,  imiryango 260 yo mu mu Karere ka Nyaruguru igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi ngufu z’imirasire y’izuba zahawe abaturage mu Mirenge ya Mata na Kibeho ubu barivuga imyato ko baciye ukubiri n’agatadowa na buji. Kalisa JMV yahawe izo ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba atuye mu murenge wa Mata. Avuga ko baciye ukubiri n’icuraburindi. Ati: “Twacanaga agatadowa bikaturushya, abana ntibige neza ariko ubu abana babona uko basubiramo amasomo imuhira”. Ku ruhande rwe, Kwizera Jean de Dieu avuga ko iyi mirasire y’izuba yatumye nabo basirimuka. Ati; “Ubu natwe dukanda ku rukuta amatara Akaka, twabaye abasirimu duca ukubiri no gucana za buji zajyaga ziteza inkongi”. Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin avuga ko iki gikorwa cyakozwe na RRA ari icy’ikirenga kuko icyiciro cya mbere cyaje igihugu kikiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri we ngo umusanzu RRA yatanze ku banyamuryango ba Ibuka bo mu Karere ka Nyaruguru begerezwa ingufu z’imirasire y’izuba yabavanye mu mwijima babona urumuri. Ni igikorwa cyubatse byimazeyo abacitse ku icumu. Ati: “Twabonye ko hari abatuzirikana” V/M Ushinzwe imibereho myiza muri Nyaruguru nawe yishimiye inkunga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba  Abakozi n’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro bageneye iyo miryango. At:”Kuri ubu babasha gucomeka za telephone ndetse bakumva radio bakamenya amakuru ava hirya no hino, bakava mu bwigunge”. RRA buri mwaka igena ibikorwa bigamije kwifatanya n’abanyarwanda ibatera inkunga. Iki gikorwa cy’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyabanje kuganirwaho n’inzego zirimo Ibuka ndetse n’Akarere basanga gikenewe kugira ngo kivane bariya baturage mu icuraburindi. Madame Dorocelle Mukashyaka ni Komiseri wungirije ushinzwe Abasora, avuga ko iki kiba kiri mu bikorwa byo kwegera sosiyete no kuyigaragariza ko babari hafi. Iki ni igikorwa cyo gufasha kije mu gihe RRA ifatanije n’urugaga rw’Abikorera, bari kwizihiza ku nshuro ya 16 Umunsi ngarukamwaka wahariwe gushimira Abasora. Kwizihiza uyu munsi bije bihurirana n’isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe. Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti: Dusore neza, Twubake u Rwanda twifuza.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?