Home / details /

Abakozi ba Hotel Chez Lando bakoze ibirori byo kwishimira igihembo bahawe na RRA

Abakozi ba Hotel Chez Lando kuri uyu wa gatatu bakoze ibirori byo kwishimira ishimwe bahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nk’abasora beza bakoresha neza EBM. Igihembo bagihawe tariki 28 Nzeri 2018 mu birori byo kwizihiza umunsi wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu n’isabukuru y’imyaka 20 RRA imaze ishinzwe, byabereye i Kigali. Iki gihembo cyo gukoresha EBM neza Chez Lando yagihawe ubugira kabiri, kikaba cyari gikurikiye icyo yahawe umwaka ushize. Kantengwa Anne Marie, Umuyobozi Mukuru wa Hotel Chez Lando yashimiye cyane Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku bihembo bahawe, avuga ko bazakomeza gukora neza nk’uko biri mu muco wabo. Yagize ati: “Dushaka kuba ku isonga mu iterambere. Turi irembo rigera ku mutima, tugamije kunguka, kubanisha abantu, kuba kampani ifite gukora neza nk’abanyarwanda.” “Biriya byo kugenda dukora ama fagitire y’intoki twarabisezereye, dushyize imbere gukoresha ikoranabuhanga. Twafashe ku mutima gahunda ya Leta, ya RRA biduhesha ishema ryo guteza igihugu imbere.” Kantengwa yongeyeho ko ikoranabuhanga bakoresha rituma batanga fagitire ya EBM neza, abwira abakozi bose ati: “Mujye mumenya ko ririya koranabuhanga ari umutima w’uru rugo. Iyi Leta n’iyacu, igihugu n’icyacu, ibikorwa n’ibyacu. Dukore neza, dukore muri gahunda ya Leta twemere ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ntaho umuntu yarihungira mu iterambere. Abacuruzi tugomba kuryitabira kandi tukamenyera vuba.” Abakiriya ba Hotel Chez Lando bose bakorerwa fagitire ya EBM mu buryo bunoze binyuze muri porogaramu yitwa Ishyiga bakoresha, aho buri muntu wese wakira abakiriya aba afite telefoni ikoreshwa n’iryo koranabunga bigahuzwa n’uwakira amafaranga ari nako ahita areba ahuza amakuru yabonye n’ibyahawe umkiriya n’ibiciro byabyo agahita amukorera fagitire ya EBM byihuse. Mukakigeri Esther, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Hotel Chez Lando avuga ko gukoresha ikoranabunga byazamuye inyungu babona kandi bigatuma ikigo kigira isura irushijeho kuba nziza kubera ibihembo ndetse n’abakiriya babagana babizeye. Avuga ko nta gihe na kimwe Chez Lando yigeze itekereza kunyereza imisoro ariko ko muri gahunda yo gukoresha fagitire y’intoki hari igihe nk’umukozi yashoboraga kunyereza ku giti cye amafaranga, yemeza ko ubu ntawe byashobokera kubera ikoranabuhanga ritegeka buri wese kuba inyangamugayo. Mukakigeri yavuze ko intego yabo ari ukuba mu basora b’indashyikirwa bazaba batakiri abakira ibihembo ahubwo bari mu banyacyubahiro b’abafatanyabikorwa ba RRA mu guhemba abandi. Abasora bashimiwe gukoresha neza EBM ni Hotel Chez Lando "H.C.L" Ltd, Soreco Ltd  (Alimentation La Gardienne) na  The Cellar Restaurant Ltd. EBM yashyizweho nk’uburyo bwiza bufasha abakora ibikorwa bibyara inyungu mu gukora ibaruramari ryabo neza no gutanga inyemezabuguzi mu buryo bw'ikoranabuhanga. 

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?