Home / details /

Bugesera abacuruzi barishimira ko RRA ibegera ikabahugura

Abacuruzi batandukanye bo mu karere ka Bugesera barishimira ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kibegera kikabasobanurira impinduka ziba ndetse kibibutsa inshingano zabo. Ni mu gihe abacuruzi bahabwaga  amahugurwa ku misoro kuri uyu wa kane,  aho umuhuzabikorwa wa RRA mu Ntara y’Iburasirazuba, Kinyunguti Adrien ndetse na Uwigoroye Jeanne bagaragarije abasora ibyo basabwa ndetse babasobanurira no ku mpinduka zimwe na zimwe zagiye ziba mu mategeko y’Imisoro. Uwigoroye Jeanne, umukozi mu ishami rishinzwe amahugurwa y’abasora yagaragarije abacuruzi amakuru y’ibanze arimo inshingano zo kwiyandikisha, kumenyekanisha no kwishyura imisoro n’amahoro. Yanabasobanuriye kandi ibijyanye n’ Itegeko rishya ku misoro ku musaruro Nº 016/2018 ryo kuwa 13/04/2018 ryasimbuye itegeko Nº 16/2005 ryo kuwa 18/08/2005 ryashyiragaho imisoro itaziguye ku musaruro; Impinduka zigamije guhuza itegeko ku misoro ku musaruro n’itegeko ku ishoramari. Abacuruzi basaga magana atatu bari bitabiriye ibyo biganiro banyuzwe n’ubumenyi bahawe kugira ngo bubafashe kuzuza inshingano zabo nk’abasora. Higiro Eugene, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Bugesera yavuze ko bishimira ubufatanye abikorera bafitanye n’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro, agira ati: “imikoranire ya Rwanda Revenue uyu munsi n’abikorera ni myiza, ntabwo tukiyihunga, ibintu byose bishoboka tubifataho umwanzuro twabiganiriye bikaba ari ibintu bidushimishije. Higiro kandi yishimira iterambere begerezwa ndetse n’ibikorwa remezo byubakwa muri ako karera bikazamura imibereho y’abaturage, agira ati: “Amafaranga dusora, wagira ngo bayohereza mu karere ka Bugesera honyine!”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?