Home / details /

12 bari bafungiwe bahawe imbabazi, biyemeza gukoresha neza EBM

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal, kuri uyu wa Kane, yahaye imbabazi ibigo by'ubucuruzi 12 byari bimaze icyumweru bifungiwe imiryango kubera gukoresha nabi imashini ya EBM hagamijwe kunyereza umusoro wa Leta. Izi mbabazi yazitanze ubwo ukuriye urugaga rw'Abikorera mu Mujyi wa Kigali, Bitwayiki André, yatakambye asabira abo bacuruzi imbabazi ndetse anizeza ko amakosa yagaragaye mu ikoresha rya EBM atazasubira. Bari mu nama ku cyicaro cya RRA ku Kimihurura, yahuje RRA, abagaragayeho gukoresha nabi EBM ndetse n'ukuriye PSF mu mujyi wa Kigali. Komiseri Mukuru wa RRA yasabye abagaragaye mu bikorwa byo gukoresha nabi EBM guhindura imyumvire kandi bakaba n'umusemburo wo kugira ngo bagenzi babo bababoneho impinduka nziza. Itegeko rigenga EBM rivuga ko utakoresheje neza EBM ahanwa acibwa inchuro 10 y'umusoro wa VAT waba unyerejwe. Iyo bikozwe bwa kabiri acibwa akubye inshuro 20 umusoro wa TVA wari ugiye kunyerezwa. Ariko haza n'igihano cy'inyongera, cyo gufungirwa iminsi 30, gishobora gutangwa haba ku ikosa rya mbere cyangwa se habaye isubira cyaha. Mbera Emmy ni Umuhuzabikorwa w'umushinga wa EBM. Avuga ko aba bacuruzi bagiye bagaragara mu byaha byo kugabanya agaciro k'inyemezabuguzi kadahwanye n'amafaranga abakiriya babaga babishyuye cyangwa se abandi bakaba badatanga inyemezabuguzi ku bicuruzwa bimwe na bimwe. Ati byose nta kindi biba bigamije usibye kunyereza umusoro wa TVA, uba wishyuwe n'abaguzi Bitwayiki André ukuriye PSF mu Mujyi wa Kigali yashimye icyemezo cya Komiseri mukuru kuba yaciye inkoni izamba akongera gufungurira abo bacuruzi. Uyu muyobozi muri PSF avuga ko urugaga rw'abikorera rugiye kurushaho kwegera abacuruzi kugira ngo bakoreshe EBM neza kugira ngo batazongera kugwa muri ibi bihano. Madame Mukandekezi Odette ahagarariye sosiyete Iturize Ubeho Ltd. Yemera ayo makosa yo kwandika ibiciro bituzuye kuri factures. Avuga ko ibihano byo gufungirwa iduka byabakoze ahantu kandi bibahaye isomo rikomeye ryo kutazongera gutinyuka gukoresha nabi imashini za EBM.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?