Home / details /

FAGITIRE YAWE YA EBM, AMAHIRWE KURI WOWE MUGUZI: ABANDI BANYAMAHIRWE BEGUKANYE IBIHEMBO MURI TOMBOLA YA EBM YABEREYE MU KARERE KA RUBAVU KURI UYU WA KANE.

Abatomboye 50 kuri uyu wakane, tariki ya 14/01/2016 ni abakoresheje fagitire itanzwe na EBM mu kwezi k’’Ukuboza 2015. Abakinnye Tombola muri uko kwezi barenga ibihumbi 24.

Igikorwa cyatangiye mu kwezi kwa cyenda 2015 kimaze kugera ku banyamahirwe 200 batsindiye buri umwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw ).

Twagirayezu Phocas, umwe mubatsindiye ibi bihembo mu karere ka Rubavu yatangaje ko yishimiye ibihembo yahawe, atangaza ko kwaka fagitire ya EBM ari ishema kuri we kubera uburyo asobanukiwe n’akamaro kayo mu gukusanya umusoro ku nyongeragaciro.

Twagirayezu wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi, yavuze ko kwaka inyemezabuguzi ya EBM yabigize umuco kandi ko azabikomeza kugira ngo akomeze atange umusanzu ku majyambere y’igihugu.

Yagize ati: "Njye sinshobora kugura ntatse fagitire ya EBM. Umucuruzi mubwira kuyimpa yakwanga nkajya kugurira ahandi."

Tubibutse ko iyo umaze kugura, kugirango winjira mu ruhando rw’abanyamahirwe nka Twagirayezu Phocas, wifashisha telefoni yawe igendanwa, ugakanda *800# ugakurikiza amabwiriza ukaba ugerageje amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, televiziyo, imodoka n’ibindi.

EBM ifasha mu kubara vuba umusoro ku nyongeragaciro (TVA) umuguzi yishyuye agura. Twibutse ko abategetswe kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro ari abacuruzi bafite igicuruzo kingana cyangwa kiri hejuru ya miriyoni makumyabiri (20.000.000 Frw ) ku mwaka cyangwa miriyoni eshanu (5.000.000 Frw ) ku gihembwe n’undi wese waba yiyandikishije muri TVA ku bushake bitewe n’inyungu bimufitiye.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM bwana Mbera Emmy yashimiye abitabitiye igikorwa cya Tombola anashishikariza abaguzi kugura baka buri gihe inyemezabuguzi itanzwe n’akamashini ka EBM.

EBM yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu kwakira k wa 2013. Ubushakashatsi na raporo zikorwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ndetse n’ibindi byigenga bigaragaza ko EBM zazamuye umusoro ku nyongeragaciro.

Umusoro ku nyongeragaciro ugize hejuru ya 35% by’imisoro yose yinjira mu kigega cya leta.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly