Home / details /

Huye: Abacuruzi bishimira ko RRA ibamenyesha impinduka zabaye mu mategeko y’imisoro

Abacuruzi bakorera mu karere ka huye bavugako bashimishwa no kuba Ikigo cy’imisoro n’Amahoro kibegera kikabasobanurira amatego n’impinduka zigenda zikorwa. Kuri uyu wa kabiri habaye amahugurwa agenewe abacuruzi ndetse n’abiyandikishije umwaka ushize mu misoro hagamijwe kubasobanurira inshingano zabo ndetse n’uburenganzira bwabo nk’abasora. Amahugurwa yibanze ku by’ibanze bireba umaze kwiyandikisha ku misoro n’amahoro birimo kumenyekanisha no kwishyura bitewe n’ibyiciro bitandukanye by’ubucuruzi bishingira ku ngano y’ibicuruzwa cyangwa indi mirimo ibyara inyungu ndetse n’imiterere yabwo. Nsabimana Cedric umwe mu bacuruzi wari witabiriye ayo mahugurwa yatangaje ko yishimiye cyane igikorwa cy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kubera uruhare kigira mu kubamenyesha iby’ingenzi bakwiriye kwitaho mu mirimo ibyara inyungu kugira ngo bakore mu buryo bwiza bubahiriza amategeko yahyizweho yemeza ko bibafasha kumenya umurongo bakoreraho. Yishimira kandi ko iyo itegeko rihindutse RRA yihutira kumenyesha abo rireba kugira ngo ibafashe kurisobanukirwa bityo bikabarinda ibihano bishobora guterwa no kutamenya. Amwe mu mategeko yahindutse harimo itegeko ku misoro ku musaruro Nº 016/2018 ndetse  n’itegeko Nº 75/18 ryo kuwa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage. Tuyisenge Daniel, umuyobozi w’ikigo cyitwa Isomero Ltd, avuga ko amahugurwa ari ingirakamaro cyane kuko yabamenyesheje byinshi bari bakeneye gusobanukirwa birimo ingingo zikubiye mu mategeko y’imisoro yahindutse, igihe cyo kumenyakanisha no kwishyura, gukoresha EBM ndetse n’ibindi bishamikiye ku misoro n’amahoro bireba abakora ibikorwa bibyara inyungu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?