Home / details /

Ruhango: Gusobanukirwa n’imisoro ndetse no kubona ibyo ikora nibyo bibatera kuyikunda

Abacururiza mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko gusobanukirwa n’amategeko y’imisoro ndetse n’ibyo amaso yabo areba byagezweho kubera yo bikomeza kubatera kuyikunda. Ibi babitangaje nyuma y’aho abiyandikishije bashya mu misoro bo muri aka karere bahabwga amahugurwa ku by’ibanze bagomba gusobanukirwa ku misoro n’amahoro, amategeko yahindutse ndetse n’uburyo bashobora gukora ubujurire bifashishije ikoranabuhanga. Nyinawumuntu Marie Claire, umwe mu bacuruzi wari witabiriye ayo mahugurwa yatangaje ko yishimiye kumenya  uburyo imisoro itangwa n’uburyo inyuramo ndetse n’ akamaro k’imisoro n’amahoro. Yagize ati: “Ni byiza kubimenya kugira ngo umuntu asorere igihe. Twishimira kuyitanga ibikorwa by’amajyambere mu gihugu turabibona niyo mpamvu dukwiriye kubisobanukirwa kandi tukabyitabira. Amashuri yubatswe, umuhanda iwacu mbona ko byari bikwiriye,biri mu bintu  bishyimisha cyane.” Nyinawumuntu yngeraho ko itermbere ry’igihugu rishimangira ko amafaranga ava mu misoro n’amahoro acungwa neza kandia gakoreshwa guteza imbere abaturarwanda bose akaba asaba ubushake bwa buri wese mu kubahiriza amategeko y’imisoro. Ati: “Hari impinduka, igihugu kiri gutera imbere kandi buri wese akwiye Kugira ubushake bwo gukorera igihugu cyacu. Iyo abana bacu banyuze mu ishuri bagasobanuka bituma ntawuniganwa ijambo.” Nkongori Jean Bosco, nawe yavuze ko yishimiye amahugurwa abashije kubamenyesha ibyo bagomba gusorera. Yemeza ko iterambere abona mu karere ka Ruhango ndetse n’utundi turere rihagije kwemeza buri wese ko agomba gusorera igihugu cye nk’umuntu ugikunda. Yagize ati: “Ibyo imisoro ikora ni byinshi rwose, dore amatara ku muhanda, imihanda y’imigenderano, kaburimbo, amavuriro byose tubikesha imisoro n’amahoro. Nashishikariza buri wese  gukorana n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kutirengagiza itariki yo gusoreraho, ndetse no gukoresha EBM neza batabeshye.” Ndihokubwayo Alfred, umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abacuruzi ku bufatanye bagirana na RRA abasaba kumva neza imisoro bagomba kwishyura kandi bakabikorera ku gihe birinda icyatuma bagwa mu bihano. Yabijeje ko abakozi ba RRA bazakomeza kubaba hafi bakemira ibibazo byabo ndetse no kubamenyesha impinduka zose ziba kugira ngo barusheho gukora batekanye kandi bazirikana ko bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?