Home / details /

Nyamagabe: Gusobanukirwa n’imisoro bizabafasha mu mibare yabo bacuruza

Abakora ibikorwa bibyara inyungu mu karere ka Nyamagabe bishimira amahugurwa bahawe ku bumenyi bw’imisoro bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho kunoza ubucuruzi bwabo. Mbarushimana ildephonse, avuga ko amahugurwa azamufasha kumenya ibye n’ibya Leta binyuze mu gupanga neza ibikorwa bye, aho agira ati: “Ubumenyi twahawe buzamfasha gupanga bizinesi zacu, kumenya inyungu zacu n’uruhare rwa Leta.” Mbarushimana avuga ko afite impamvu nyinshi nziza zo gusora kubera ko abona ibikorwa imisoro ikora ku neza ye n’iy’abandi baturage. Agira ati: “Twari dufite umuhanda wadusaziyeho ariko ubu warakozwe,  imodoka yanjye yaruhutse kugenda yiceka.” Yongeyeho ati: “Kugira ngo igihugu cyubakike ibintu byose dukora tugomba kujye  dusora nibwo igihugu cyacu kizatera imbere.” Elisee de Dieu, nawe avuga ko atari asobanukiwe n’uko ashobora gufunguza amashami atandukanye kuri TIN (nimero iranga usroa imwe). Ati: “Naguye   ibitekerezo, menya neza n’uburenganzira bwanjye, menye ko hari n’urwego rushinzwe kundenganura igihe ndenganye.” Nawe ashimangira akamaro k’imisoro mu itermbere rye bwite ndetse n’itermbere rusange ati: “Niba nasoze umuvandimwe wanjye cyangwa inshuti zanjye zizagira inyungu ku byo natanze. Niba naratanze umusoro bakubaka umuhanda,  igiciro cy’urugendo n’ubwikorezi kizagabanuka, niba ibintu byarangeragaho babyikoreye ku mutwe ubu bingeraho vuba. Imisoro tugomba kuyitanga kugira ngo tube mu gihugu twumva twifuza kubamo.” Uwambajemariya Alodia, yagize ati: “Hari ibyo twabonaga tukumva ni nk’ibitangaza twumva ngo umuntu bamuciye amande, Uyu munsi buri wese yasobanukiwe n’umusoro atanga.Imisoro itariho ntacyo twageraho, amashuri ibikorwa remezo  buri wese agomba gukunda umusoro, akawuha agaciro akawutanga mu gihe nyacyo. Igihe cyose dutanga umusoro nta bukene buzabaho mu gihugu kandi aritwe twihesha agaciro. Kugira ngo habe hariho amashuri mu gihugu cyose n’uko hari umusoro buri wese ashobora kwiga.” Uwambajemariya asanga abanyarwanda bose bagomba kumva neza akamaro k’imisoro niba bashaka kubaka igihugu cyiza kurushaho. Ati: “Bagomba kubigira ibyabo bakabiha umwanya bakabikunda, imihanda myiza tunyuramo ukagera aho ushaka kugera ku gihe n’ukubera wa musoro.” Ndihokubwayo Alfred, Umuhuzabikorwa wa RRA mu Ntara y’Amajyepfo ashimira abasora ba Nyamagabe ku ruhare bagira ndetse asaba n’abiyandikishije vuba mu misoro guha uburemere amategeko y’imisoro bagashishikarira kuyubahiriza ari nako bafatanya n’abandi banyarwanda kwiyubakira igihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?