Home / details /

Mu kwezi k’Ukuboza mu Ntara hose hazaba hakoreshwa EBM ya 2

Umuhuzabikorwa w’Umushinga wa EBM Emmy Mbera yabitangarije abasora bo mu Turere twa Burera, Gakenke, Rulindo na Musanze, kuri uyu wa Kane, ubwo bari mu biganiro byabahurije mu Karere ka Musanze. Aba basora banditse ku musoro wa TVA bagaragaje ko banyotewe n’iri koranabuhanga rije gusimbura EBM ya 1 kuko ryo rifite akarusho ko guhuza amakuru no kuyatanga vuba igihe usora afite amashami atandukanye. Uhagarariye urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze Turatsinze Straton, atangaza ko EBM2 ari igisubizo cyiza ku bantu bari muri TVA. Kuri we ngo n'abandi bose abona bakwiye kujya muri TVA kugira ngo abakora ibikorwa bibyara inyungu barusheho gutanga umusanzu wubaka igihugu. TVA ni umusoro utangwa n'umuguzi wa nyuma akawishyura ku kigero cya 18% aba abumbiye mu gaciro aba yarishye ahaha. Umucuruzi wakira TVA ni uba abasha kubona igicuruzo cya miliyoni 20 ku mwaka cyangwa miliyoni 5 mu gihembwe. Uri muri TVA agomba gukoresha ikoranabuhanga rya EBM. Iyo kandi yakiriye TVA aba asabwa kuyishyikiriza Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu gihe kigenwa n'itegeko. Version ya 2 ya EBM yaje ikemura ikibazo kijyanye na facture zasibamaga. Iyi program ishyirwa muri mudasobwa kandi ishobora gusohora urupapuro rusanzwe kuri printer bitandukanye n’agapapuro kasohorwaga na EBM ya 1 kuko abasora bakunze kugaragaza ko gasibama vuba. N’ubwo abasora begerezwa uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha kwihutisha akazi kabo kandi bukabafasha mu kunoza ibaruramari ryabo, basabwa kuyikoresha neza. Gukoresha EBM neza bisobanuye guha inyemezabuguzi buri muguzi kandi ku kintu cyose aguze cyaba igifite agaciro gato cyangwa kanini. Abasora basabwa kandi kwirinda uburiganya bwo kugabanya agaciro k’inyemezabuguzi bikorwa na bamwe baba bagambiriye kunyereza imisoro. Abayikoresha nabi iyo bafashwe, itegeko riteganya ko iyo ari ubwa mbere acibwa ibihano byikubye inshuro 10 umusoro wa TVA yari agiye kunyerezwa. Iyo bibaye ubwa kabiri kuzamura, ibihano byikuba inshuro 20 umusoro wa TVA wari unyerejwe. Iyo bigaragaye ko harimo isubiracyaha, RRA gishobora gutanga igihano cy’inyongera cyo gufunga ibikorwa by'ubucuruzi uwafatiwe muri ayo makosa mu gihe cy’iminsi 30. EBM yatangiye gukoreshwa mu 2013, icyo gihe yatangiranye n’abasora 953. Uyu mwaka abasora bakoresha EBM bamaze gukabakaba hafi ibihumbi 20.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?