Home / details /

RRA yiyemeje gushyigikira umuntu wese urwanya magendu n’ibiyobyabwenge

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyageneye inkunga ya miriyoni 12 amakoperative atatu yo mu karere ka Gicumbi yiyemeje kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge mu mirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Ayo makoperative yasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo kurwanya ibyo bikorwa byangiza igihugu n’ubukungu bwacyo. Izo koperative ni Tujyembere rubyiruko yo mu Murenge wa Kaniga, Imbere Heza yo mu Murenge wa Cyumba ndetse na Koperative Duterimbere Rubyiruko yo mu Murenge wa Rushaki. Benshi muri aba bari bagize itsinda ryamenyekanye ku izina ry’Abarembetsi ryari ryarigize ibihararumbo mu kwinjiza magendu n’ibiyobyabwenge babivana mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Tumushabe Charles wo muri  Koperative Duterimbere Rubyiruko yo mu murenge wa Rushaki, ifite abanyamuryango 59, barimo abikoreraga ibiyobyabwenge n’ibijyanye na magendu, yatubwiye ati:  “urubyiruko rwajyaga mu biyobyabwenge kugira ngo rubone amaramuko. Kuba Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kiduteye inkunga yo gukora ubuhinzi n’ubworozi ntabwo tuzabisubiramo. Twafashe ingamba yo gufata abacuruzaga ibiyobyabwenge n’abatarabicuruza kugira ngo hagire abagira inama abandi.” Niyigaba Faustin, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya magendu, avuga ko urubyiruko arirwo rwari rwiganje mu bishora kwinjiza magendu n’ibiyobyabwenge. Avuga ko RRA yasanze urubyiruko rubiterwa no kutagira indi mirimo yo kwiteza imbere bahugiramo. “Twizera ko urubyiruko ruzatera ibitugu ababoshyaga babajyana mu bikorwa bya magendu n’ibiyobyabwenge.” Aya masezerano yashyizweho umukono n’inzego za Leta ku rwego rw’intara, akarere ndetse n’imirenge bukaba buzakomeza gukurikirana imishinga y’uru rubyiruko no kurwanya ibiyobyabwenge na magendu. Akarere ka Gicumbi kabaye nyambere mu gushishikariza abitwaga Abarembetsi bakoraga ibikorwa bya magendu. Bityo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyafashe ingamba zo gushyigikira urubyiruko rushaka kuva muri ibi bikorwa byangiza ubuzima bwabo bwite, ejo hazaza habo ndetse bikanadindiza iterambere ry’igihugu. Niyigaba asaba abaturage ubufatanye burambye mu kurwanya magendu bakareka kuyicumbikira no kuyishakira inzira. Yakomerejeho abwira itangazamakuru ko magendu yafashwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017 yageraga ku gaciro gasaga miliyoni 500 frw ikaba yiganjemo ibiribwa bitandukanye, caguwa ndetse n’ibiyobyabwenge n’inzoga. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney agira ati: “Twiyemeje ko magendu n’ibiyobyabwenge biba amateka, bicika burundu.”Avuga ko imbaraga zihari kandi zitazahwema cyane cyane ko hari abahoze muri ibyo bikorwa biyemeje guhindukira bagafatanya na Leta kubirwanya. Yakomeje avuga ko “Ubuyobozi bushyira ingufu nyinshi mu kurwanya abashora amafaranga mu biyobyabwenge na magendu kuko byica ubuzima bw’igihugu, ubukungu, umutekano w’igihugu n’abaturage bitewe n’ingaruka bigira”. Gatabazi yagize ati: “Abenshi twamaze kubabona turabakurikirana, nibyo byatumye twizera ko tuzabigeraho.Twiyemeje Gukorana n’inzego zitandukanye arizo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro.” Guverineri Gatabazi avuga ko ababivuyemo bafasha kumenya ingamba zose n’amayeri yose akoreshwa mu kwinjiza magendu n’ibiyobyabwenge asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi kubirwanya. “Turarwanya magendu n’ibiyobyabwenge kubw’inyungu zabo zo mu gihe kiri imbere. Turashaka ko buri wese yumva ko kubirwanya ari inshingano ze. Kurwanya magendu bituma twinjiza imisoro kandi amafaranga yatakaraga akagaruka agakora ibikorwa bitandukanye by’iterambere.” U Rwanda rukikijwe n’ibihugu bine ari byo Uganda mu majyaruguru, u Burundi mu majyepfo, Tanzaniya mu Burasirazuba ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu Burengerazuba. Aha hose hashobora kuva magendu yinjira mu Rwanda. Ishami rirwanya magendu ntirikorera ku mupaka gusa kuko no mu gihugu hagati hari ibicuruzwa bihafatirwa n’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ndetse ababifatiwemo bagahabwa ibihano bitandukanye bigenwa n’amategeko birimo n’igifungo. Ingaruka mbi za magendu ni zo zituma abayikora bagira igihombo gikomeye kuko bakomeza gukorera mu bwoba amaherezo bakazahomba, akaba ari yo mpamvu ubukangurambaga bukorwa bushishikariza abakora ibikorwa bibyara inyungu gukorera mu mucyo niba bashaka gutera imbere mu buryo burambye kuko amaherezo ukora ibi bikorwa bya magendu amaherezo agomba gufatwa kandi akagwa mu gihombo gikabije.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?