Home / details /

Rubavu: RRA yaburiye abakoresha nabi EBM ko batazihanganirwa

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro kiraburira abakoresha nabi EBM ko ibihano biteganywa n'itegeko bitazabura kubageraho. Abo barimo abadatanga inyemezabuguzi biyongeraho abazitanga ariko bagabanije agaciro k'ayo bishyuwe. Ibi byagarutsweho n'Umuhuzabikorwa w'Umushinga wa EBM Mbera Emmy ubwo yari mu bukangurambaga ku ikoreshwa neza rya EBM mu karere ka Rubavu tariki ya 4 Ukuboza 2018. Mu biganiro abasora bo mu Karere ka Rubavu banditse ku musoro wa TVA bagiranye n'Intumwa za RRA, hibanzwe ku ikoreshwa rya EBM ivuguruye. Iyi EBM ikaba ari program ya mudasobwa RRA iri gutanga ku buntu. Ni program ifasha mu gusohora inyemezabuguzi hifashishijwe impimante kandi ikanafasha nyiri ibikorwa by'ubucuruzi kubonera amakuru y'ubucuruzi hamwe, bitamusabye kuva aho ari, kabone n'iyo yaba afite amashami ahantu hatandukanye kuko iri koranabuhanga rikoresha Internet. Umuhuzabikorwa bya EBM, Mbera Emmy, asobanura ko EBM2 izafasha abasora kwihutisha ibijyanye n'ibaruramari ryabo kandi ko iyo program igize akabazo kuyikora ntibisaba usora kuyivana aho ari ahubwo umutekinisiye ayikora binyuze mu ikoranabuhanga. EBM ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi. Iri koranabuhanga rinafasha kumenya umusoro wa TVA ya 18% wishyuwe n'abaguzi umucuruzi akawutandukanya n'amafaranga ye, akawukusanya akawugeza kuri RRA bitarenze iminsi 15 ikurikira ukwezi iyo TVA yayakiriyemo. Itegeko isaba umuntu wese uri muri TVA gukoresha imashini ya EBM kandi ujya muri TVA ni uba agejeje ku gicuruzo cya miliyoni 20 ku mwaka cg se miliyoni 5 ku gihembwe. Icyakoze ubishatse wese yajya muri TVA bitewe n'inyungu abibonamo kabone naho ataba agejeje ku gicuruzo cyavuzwe haruguru. Kudakoresha neza EBM birahanirwa. Ufashwe bwa mbere ahanishwa igihano gikubye inshuro 10 TVA yari inyerejwe. iyo afashwe bwa kabiri igihano cyikuba 2. Ariko iyo bigaragaye ko harimo isubiracyaha rigenderewe, itegeko rigena igihano cy'inyongera cyo kuba usora wafatiwe mu cyaha yafungirwa aho akorera mu gihe cy'iminsi 30. Kugeza ubu imibare igaragaza ko abasora bakabakaba ibihumbi 19 aribo batunze EBM. Kuri ubu RRA iri gukangurira abasora bose bari muri TVA gukoresha EBM ya 2 ivuguruye kuko ifite akarusho mu kwihutisha servisi usora aha abakiriya be kandi inyemezabuguzi itanzwe hifashishijwe EBM 2 ikaba idasibama nk'uko byagendaga kuri EBM1. Nyuma y'umujyi wa Kigali, ubu RRA yaguriye ibikorwa byo gutanga program ya EBM2 ku buntu ku basora bari muri TVA bo mu Ntara y'Amajyaruguru, iki gikorwa kikaba kijyana no kubahugura ku ikoreshwa ry'iyo program byose ku buntu. Ni igikorwa gikomereje mu Ntara y'Iburengerazuba kikazamomeza mu zindi Ntara zisigaye kugeza mu mpera z'Ukuboza abasora bo mu ntara zose bahawe EBM2 kandi banayihuguweho.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?