Home / details /

Rubavu: “Terwa ishema n’uruhare rwawe mu kubaka u Rwanda twifuza” Komiseri Mukuru Ruganintwali

RRA irakangurira abo mu Ntara y’iburengerazuba gukomeza gushimangira ishema igihugu kimaze kugeraho bihatira kwishyura imisoro neza, bakoresha neza EBM kandi barushaho kurwanya no guca magendu. Ibi ni ibitangazwa na Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal ubwo, kuri uyu wa Gatanu 21/12/2018, yari mu nama n’abahagarariye abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba yarimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse n’abayobozi b’Uturere two muri iyo Ntara turimo: Ngororero, Nyabihu, Rusizi, Karongi, Rutsiro na Rubavu. Ni inama yabereye mu karere ka Rubavu. Bwana Pascal Ruganintwali yasabye ko abantu bose bwakiye gufatanya bagashimangira icyerekezo cy’igihugu cyo kwigira baharanira kubaka u Rwanda abanyarwanda bifuza, bikaba ishema rya buri wese. Ati: “Imisoro niryo shingiro ry’Iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ni naho rero gikura ubushobozi butuma gishyiraho ibikorwa remezo: imihanda, amashuri, amavuriro...” Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse yibukije inzego zose ko zikwiye gusenyera umugozi umwe bagaharanira ko imisoro itangwa kuko ari yo ituma igihugu cyigira ndetse kikanagira ijambo mu ruhando rw’amahanga. Imisoro imaze kwakirwa, mu mezi 5 kuva Nyakanga kugera Ugushyingo, mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba imaze kugera kuri 36% mu misoro yakirwa y’imbere mu gihugu naho ku misoro yeguriwe inzego z’ibanze hamaze kwinjira iri ku kigero cya 31% muri ayo mezi. Hari icyizere ko umwaka w’imari uzasoza muri Kamena 2019 intego izagerwaho kuko haracyari imisoro n’amahoro byakirwa ku kigero cyo hejuru mu kwezi k’Ukuboza 2018 ndetse no muri Werurwe 2019. Muri ibi biganiro n’abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba, abasora bibukijwe ikoranabuhanga rikomeza kubegerezwa ririmo iryo kumenyekanisha no kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga. Aha harimo gukoresha mudasobwa irimo internet cyangwa se gukoresha telephone igendanwa. Ikoranabuhanga rya E-Tax hifashishijwe mudasobwa, urikoresha anyura ku rubuga  rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro: <link http: www.rra.gov.rw>www.rra.gov.rw akagenda akurikiza amabwiriza kugeza arangije gukora imenyekanisha musoro. Naho ukoresha Telephone igendanwa amenyekanisha akanze *800# akagenda akurikiza amabwiriza kugeza arangije gukora imenyekanisha. Kandi kwishyura ubu ni mu buryo bworohejwe bw’ikoranabuhanga burimo E-Banking, MobiCash na Mobile Money. Uwo binaniye agana banki y’ubucuruzi imwegereye. Ikindi abasora bibutswa ni ikijyanye n’amahoro y’isuku rusange nayo akorerwa imenyekanisha mu buryo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe telephone *800#. Abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba bari barasabye ko RRA ibegereza ikoranabuhanga rya EBM ya 2, bagahugurwa ndetse bakanahabwa iryo koranabuhanga bitagombye ko bajya kuyisabira i Kigali. Iki cyifuzo RRA yagishyize mu bikorwa kuko mu kwezi gushize RRA yegereye abasora bo mu Ntara banditse muri TVA igenda ibahugura uko EBM ya 2 ikoreshwa kandi ikanayibashyirira muri mudasobwa ku buntu. Ku ikubitiro habanje abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba kandi n’izindi Ntara 2018 izarangira bose bagejejweho iryo koranabuhanga. Mu bindi bibazo abasora bakunze kugaragaza nk’ibibabera inzitizi ku bucuruzi ku bagitangira batarafatisha, basabye Leta ko yajya ibasonera ipatanti. Ibi Leta yabishyize mu bikorwa ndetse yigomwa umusoro w’ipatanti mu gihe cy’imyaka 2 ku basora bato bagitangira ubucuruzi. Ku itegeko rishya ry’imisoro n’amahoro by’inzego z’ibanze rizatangirana na Mutarama 2019, abazaba batangiye ubucuruzi icyo gihe, bazajya basonerwa uwo musoro w’ipatanti mu gihe cy’imyaka 2 uhereye igihe batangiriye ubucuruzi bwabo. Ikindi abasora batagomba kwibagirwa muri izi mpera z’umwaka wa 2018, ni abarebwa n’amahoro ku bukode bw’ubutaka ya 2018. Aya mahoro agenwa n’itegeko ryari risanzweho aho ugomba kuyatanga abanza gukora imenyesha ryayo anyuze ku rubuga rwa RRA cyangwa agakoresha Telephone igendanwa akuzuzamo nimero y’ubutaka UPI system ikamubarira amahoro agomba kwishyura ikamuha na nimero yo kwishyuriraho nawe akaba yakwishyura akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga  cyangwa akajya kwishyura kuri banki imwegereye.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?