Home / details /

RRA yahuguye abanyamakuru kw’itegeko rishya

RRA ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) bahaye amahugurwa abanyamakuru ku itegeko rishya N° 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena imisoro y’inzego z’ibanze. Muri aya mahugurwa batangarijwe ingingo zitandukanye z’iri tegeko ndetse n’icyo rigamije, impamvu nyamukuru y’iri tegeko ni ikoreshwa neza ry’ubutaka ndetse no kwihaza ku mutungo kw’inzego z’ibanze. Iri tegeko ryazanye impinduka zitandukanye ugereranyije n’itegeko ryasimbuye n° 59/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze, urugero Itegeko rishya riteganya ko abagura ibibanza bikamara igihe kigeze ku myaka itatu bidakoreshwa, ngo byubakwe, bizajya bisoreshwa inshuro ebyiri, 200%. Iri tegeko kandi rigena ko abafite inzu bose bazajya bishyura umusoro ku nyubako, umusoro ubusanzwe wishyurwaga n’abafite impapuro mpamo (titre de propriete) gusa. Ibi bikaba ari ukugirango abantu bakangukire gukoresha ubutaka icyo bwateganyirijwe, kandi bwe gupfushwa ubusa, iri tegeko rigena kandi ko umuntu uzajya agura ikibanza kirengeje ubuso fatizo bwateganyirijwe inyubako igice kirenzeho azajya akishyurira umusoro 50% y’inyongera. Ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze. Gusa uwo musoro w’ikirenga ntureba ababonye cyangwa abaguze n’abatuye mu bibanza mbere y’uko iri tegeko rishya ritangira gukurikizwa, mu 2019. Komiseri wungirije ushinzwe imisoro y’uturere Karasira Ernest yasobanuye imisoro iteganywa n’iri tegeko rishya ariyo imisoro ku mutungo utimukanwa (ikibanza, inyubako), n’umusoro w’ipatanti ariko imisoro ku kibanza ikagenwa na Njyanama y’Akarere ikibanza giherereyemo, ukaba uri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 0 na 300 kuri metero kare imwe. Ati “Nta bwo ari ikibazo cy’abantu baguze ubutaka gusa, ushobora kuba waranaburazwe ariko tuvuge ngo ni ubwo kubaka, ufite ikibanza, ibyangombwa byose bikenerwa birimo n’igishushanyombonera birahari ariko ugasanga umaze imyaka itanu, ingahe utacyubaka kandi cyasigaye hagati y’inzu, kigateza umutekano muke mu bandi. Icyo tubwira abantu ni uko iyo hashize imyaka itatu ikibanza wahawe utarimo kugikoresha icyo wagiherewe, igipimo cy’umusoro wishyuragaho kikuba kabiri kugeza igihe ucyubakiye.” Itegeko rigena kandi ko mu gihe umuntu yubatse inyubako yo guturamo mu buryo bwo gukodesha, atari iyo yageneye guturamo we ubwe n’umuryango we, iyo nyubako mu gihe izaba igeretse kuva ku magorofa ane habariwemo n’ari munsi y’ubutaka azagabanyirizwa igipimo cy’umusoro ku kigero cya 50% by’igiciro gisanzwe.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?