Home / details /

Volley Ball: RRA yatahanye umwanya wa 2 mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba

Ikipe ya Volley Ball y'abakobwa ya RRA yasoje irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel 2019 iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma na UTB ama seti 3-1 (19-25, 27-25, 18-25, 21-25). Ni irushanwa ryaberaga mu Karere ka Huye, mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butare Indatwa n'Inkesha muri weekend yo ku matariki ya 9-10 Gashyantare 2019. Yarimo ibyiciro bitandukanye birimo amakipe y'abagabo n'ay'abagore. Mu bagabo amakipe ari muri shampiyona y'icyiciro cya mbere yitabiriye ni 2 UTB VC na Gisagara VC. Naho mu bagore hitabiriye amakipe 8 arimo RRA VC, Ruhango VC, IPRC Huye, Regina Pacis, APR, UTB na KVC. Mu rwego rw'abagabo naho ni UTB VC yatwaye iri rushanwa nyuma yo gutsinda Gisagara VC seti 3-0 ku mukino wa nyuma. Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 10 ritegurwa n'Urwunge rw'Amashuri rwa Butare mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wahoze ayobora iryo shuri. Yitabye Imana mu 2009 ariko akaba yaragize uruhare mu burezi n’iterambere rya siporo by’umwihariko umukino w’intoki wa Volleyball.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?