Home / details /

Abahanzi biyemeje gukomeza kubaka igihugu batanga imisoro neza

Kuri uyu wa kane ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), abahanzi batandukanye biyemeje gukomeza kubaka igihugu batanga imisoro nk’abandi banyarwanda mu guteza imbere igihugu. Muri icyo kiganiro cyayobowe na  Dada Richard, Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse, hagaragajwemo bimwe mu bibabazo bireba abahanzi ku birebana n’imisoro birimo nko kutiyandikisha nk’abasora, abafite nimero iranga usora (TIN) badakora imenyakanisha ngo basore ndetse n’abafunguje TIN irenze imwe byose biteza ikibazo muri RRA. Kayitana Innocent, umukozi wa RRA waganirije abo bahanzi yabasabye ko abatanditse bafite inshingano yo kwiyandikisha kandi ko n’abafite TIN irenze imwe bagomba guhitamo TIN bazajya bakoresha izindi bagasaba kuzihagarika, kuko  kugira TIN nyinshi bizana umutwaro ukomeye ku kigo cy’Imisoro n’Amahoro kandi nabo bikababangamira.” Mujyanama Claude uzwi ku izina rya TMC wo mu itsinda rya Dream Boyz avuga ko guhura n’abahanzi kwa RRA ari ikintu cy’ingenzi, kuko bigaragaza ubushake bwo gufatanya nabo nka Leta. Gusa avuga ko we abona ari ibisanzwe ko buri wese ukora ibikorwa byinjiza agomba gusora. Yagize ati: “Nziko umuntu ukora bizinesi wese gomba kugira umusoro atanga.” TMC avuga ko gusora nk’abahanzi bibahesha ishema ry’umusanzu batanga mu kubaka igihugu. Ati: “Ni ishema, turifuza ko no guhemba abasora beza, n’igihembo kigenewe abahanzi cyazamo.” Senderi nawe ashimangira uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi by’umwihariko agendeye k’uko abona imihanda myiza ndetse n’aho bafatira amashusho bagaragaza mu bihangano byabo hasa neza. Yongeyeho ati: “Batweretse imvo n’imvano yo kugira igihugu cyiza ariko natwe twagizemo uruhare.” Senderi Eric ati: “Turabyemera cyane gutanga umusoro, turabyemera  kuko turakora. Turifuza gusora tukagira igihugu cyiza. Niba umuturage ucuruza ibintu biciririritse asora kandi natwe mu magambo ducuruza havamo ubushobozi kuki tutasora?” Avuga ko buri wese agomba kumenyekanisha ibyo akora kandi agasora bivuye ku mutima. Ati: “Buri wese akwiye kugira umutima wo gukorera igihugu cye, mubyo wakoraga ugatanga umusanzu wawe, ukagabanya kuyo wabikaga ugasora.” Intore Tuyisenge nawe yagize ati: “Turiyumvamo gutanga imisoro, igihugu gitera imbere kubera imisoro yabonetse. Twiteguye gutanga imisiro kandi tukayitanga neza.” Imbogamizi bari basanganywe zirimo ubumenyi ku misoro ifatirwa ku bihembo aho batamenyaga uko basora neza, bikaba byaragiye bijyana bamwe na bamwe mu kibazo cyo kwisanga mu bihano byo kudasora ndetse n’amande y’ubukererwe. Tuyisenge ati:  “Nizera ko bigiye kugenda neza, tumaze gusobanukirwa inshingano zacu, ibyo dusabwa n’ibyo tugomba gukora. Ubushobozi burahari mu bahanzi, muri ubwo bushobozi bwinjiza niho tuzakura imisoro dutanga, natwe dukeneye gukorera ahantu heza. Ndacyayishimira Jean Bosco, uzwi ku izina rya DJ Bob ati: “Akenshi hari igihe bikunze gukora ugasanga bikozwe tutabizi, “Hari imisoro ntari nzi nagiye nsobanukirwa, byaba byiza hagiye habaho gusora kw’abahanzi, ibihugu byinshi byagiye bizamurwa n’imisoro y’abahanzi. Nitubyitabira tugasora uko bikwiye twazaba umugabane umwe usora neza mu gihugu.”

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?