Home / details /

RRA VC igiye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika i Cairo

Ikipe ya RRA y’abagore iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’igihugu, kuri uyu wa Kabiri 12 Werurwe 2019 yashyikirijwe ibirango birimo ibendera ry’igihugu ndetse n’irya RRA isabwa kuzahagararira u Rwanda neza mu mikino igiye kwitabira ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo izabera i Cairo mu gihugu cya Misiri ku matariki ya 15 kugera 26 Werurwe 2019. President w’icyubahiro w’ikipe ya RRA, akaba na Komiseri ushinzwe imali muri RRA bwana  Hakizimana Richard, yasabye abo bakinnyi kuzitwara neza bakazatahana umwanya mwiza bagashimisha Abanyarwanda. Ati: “Mugende muzane kiriya gikombe kuko gikenewe mu Rwanda. Mubikore” Visi President wa Federation ya Volley Ball Kansiime we yashimiye RRA kuba ishyigikira imikino avuga ko ari inkunga ikomeye kuri federation ndetse agaragaza ko yizeye ko RRA izahagararira u Rwanda neza kuko atari bwo bwa mbere yitabira irushanwa ryo ku rwego rwa Africa. Mu bakinnyi 12 RRA ihagurukanye harimo Akimanizanye Ernestine, Ingabire Rolande, Izabayo Regine, Mukandayisenga Benitha, Mukantambara Seraphine, Musaniwabo Hope, Mukamana Denise, Niyomukesha Euphrance, Nyirimana Theodosie, Umutesi Marie Paul, Uwimana Beatrice, Namyalo Margret na Uwamahoro Beatrice. RRA VC ihagurukanye n’abatoza bashya barimo umutoza mukuru Mudahinyuka Christophe na Kabila Marie Chantal umwungirije. RRA igiye guhagararira u Rwanda yari imaze icyumweru mu mwiherero watumye izamura urwego rwa tekiniki ndetse no gukorera hamwe bibaha morale. Kuri ubu niyo iri ku isonga muri shampiyona ya 2019 n’amanota 24. Ikaba yari imaze iminsi itsinda amakipe yitwa ko ari amakeba arimo UTB VC, APR VC ndetse na St Aloys. Ibi bikaba byarayihaye izindi mbaraga. Biteganijwe ko iyi kipe y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ihaguruka i Kigali yerekeza mu Misiri kuri uyu wa Gatatu saa 16:20 bagere i Addis 19:50 bongere kuva Addis 22:05 bagere i Cairo mu gicuku 1:20. Intego abakinnyi n’abatoza bafite ni ukuzatahana umwanya mwiza ushoboka dore ko uheruka RRA VC yagezeho muri 2016 ari umwanya wa 4 ku rwego rwa Afrika.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?