Home / details /

Umusoro ku nyungu z’ubukode

Waba ufite inzu ukodesha? Dore ibyo ukwiriye kumenya ku musoro ku nyungu z’ubukode. Umusoro ku nyungu z’ubukode ni umusoro utangwa ku nyungu umuntu abona iturutse ku bukode bw’umutungo utimukanwa (ubutaka; inzu zo guturamo; inyubako z’ubucuruzi) uri mu Rwanda. Gukodesha bigenwa n’amasezerano y’ubukode akozwe mu nyandiko kandi ariho umukono w’impande zombi; itegeko rishya no riteganya ko Kopi y’ayo masezerano y’ubukode igomba gushyikirizwa urwego rusoresha mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’itariki amasezerano yashyiriweho umukono. Umusoro ku nyungu z’ubukode ucibwa kuri ibi bikurikira: 1° inyungu ikomoka ku mazu akodeshwa yose cyangwa akodeshwa igice; 2° inyungu ikomoka ku bikorwa byongerewe ku nzu bikodeshwa byose cyangwa hakodeshwa igice cyabyo; 3° inyungu ikomoka ku bukode bw’undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda Igipimo cy’umusoro ku nyungu zʼubukode kigenwe ku buryo bukurikira: 1° zero ku ijana (0%) ku nyungu z’ubukode ku mwaka ziri hagati y’ifaranga rimwe ry’u Rwanda (1 FRW) n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo inani y’u Rwanda (180.000 FRW); 2° makumyabiri ku ijana (20%) ku nyungu z’ubukode ku mwaka ziri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo inani n’ifaranga rimwe (180.001 FRW) n’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda (1.000.000 FRW); 3° mirongo itatu ku ijana (30%) ku nyungu z’ubukode ku mwaka ziri hejuru y’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda (1.000.000 FRW). Uburyo bwo kubara umusoro ku nyungu z’ubukode Inyungu z’ubukode zisoreshwa ziboneka hamaze kuvanwa mirongo itanu ku ijana (50%) ku nyungu yose, bifatwa nk’amafaranga nyirumutungo akoresha mu bikorwa byo gufata neza umutungo we. Iyo nyirumutungo atanze ikimenyetso cy’uko yishyura inyungu ku nguzanyo yahawe na banki kugira ngo yubake cyangwa agure umutungo utimukanwa ukodeshwa, inyungu z’ubukode zisoreshwa zigaragazwa havanwa mu nyungu mbumbe mirongo itanu ku ijana (50%) bifatwa nk’amafaranga akoreshwa mu gufata neza uwo mutungo, hongeweho inyungu nyakuri ku nguzanyo ya banki yishyuwe guhera igihe ubukode bwatangiriye mu gihe cy’umusoro Itariki ntarengwa yʼimenyekanisha ry’umusoro ku nyungu z’ubukode ni 31 Mutarama y’umwaka ukurikira igihe cy’umusoro kirebwa n’umusoro wishyurwa. Ibishyirwa mw’imenyekanishamusoro ku nyungu z’ubukode                   Imenyekanisha rigomba gutanga ibisobanuro birambuye byerekeye umutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda ukodeshwa harimo n’umusoro wabazwe na nyir’ubwite ubwe. Uretse imenyekanisha ry’umusoro rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu z’ubukode rigomba kuba ririho umukono w’umusoreshwa cyangwa umuhagarariye. Kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu zʼubukode bikorwa bitarenze itariki 31 Mutarama y’umwaka ukurikira umwaka wishyurira.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly