Home / details /

Amajyepfo: RRA irasaba abacuruzi gusora neza kandi ku gihe

Abacuruzi bakorera mu ntara y’amajyepfo basabwe gushishikarira gutanga umusoro nyawo mu buryo bwiza kandi ku gihe biyubakira igihugu. Ni mu gihe bagiranaga ibiganiro n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyabereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa kane, kikaba cyayobowe na Karasira Ernest, Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze. Abacuruzi bagiranye ibiganiro ni abakora ibikorwa bijyanye n’amahoteri, utubari, resitora, ubwubatsi, na serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga. Karasira Ernest yibukije abacuruzi ko tariki 31 Werurwe ariwo munsi wa nyuma wo kumenyekanisha  no gutanga umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2018. Ubushakashatsi bukorwa na RRA bwagaragaje ko hari icyuho gikomoye mu bakora imirimo yavuzwe haruguru y’abasora, akaba ari nayo mpamvu bitaweho kuganirizwa no guhugurwa. Niwenshuti Ronald, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi mu ishami rishinzwe gukurikirana ibijyanye n’imyumvire y’abasora yasabye abacuruzi kumva inshingano zabo no kuzubahiriza, mu rwego rwo gufasha igihugu gutera imbere basora neza. Bimwe mu bibazo byagaragaye harimo kudakora ibitabo by’ibaruramari, kutamenyekanisha no kumenyekanisha rimwe na rimwe, kudatanga inyemezabuguze za EBM, kutagaragaza ibiciro nyabyo, guhimba ibyatunze umurimo byinshi hagamijwe gutubya umusoro, abamenyekanisha ari uko babonye kontaro igihe batabonye kontaro bakabyihorera n’ibindi. Niwenshuti asaba buri wese kugira uruhare mu kubaka igihugu cye atanga neza imisoro aho yagize ati: “Buri wese abaye yumva inshingano ze zo gusora, igenzura rikorwa na RRA ntabwo ryaba rikiri ngombwa.” Ashimangira ko ari ngombwa ko abacuruzi bakora ibitabo by’ibaruramari kugira ngo birinde igihombo,ati: “Kutagira ibitabo by’ibaruraramari biteza ibibazo hagati ya RRA n’umucuruzi kandi bigateza igihombo umucuruzi bitari ngombwa.”Mugabanye ibibazo bishobora kubangamira ubucuruzi bwanyu.” Dushimimana Claude, Visi perezida wa mbere w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abacuruzi kurangwa n’ishyaka ryo kwiyubakira igihugu, basora neza kandi bakegera ubuyobozi bw’imisoro n’amahoro kugira ngo bajye barushaho gusobanukirwa n’inshingano zabo birinde ibihano bitari ngombwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?