Home / details /

Iburasirazuba: Abacuruzi barasabwa kwibwiriza gusora

Abakora ibikorwa bibyara inyungu bijyanye n’amahoteri bari, resitora ubwubatsi na serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho barasabwa kwibwiriza gusora biyubakira igihugu. Ibi babisabwe kuri uyu wa kabiri na Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, Karasira Ernest ubwo yahuraga n’abacuruzi bo mu ntara y’iburasirazuba. Inzego z’ubucuruzi zivuzwe haruguru nizo zagaragayemo ibibazo byinshi bijyanye n’imisorere, hagendewe ku bushakashatsi bukorwa n’ishami rifite mu nshingano kugenzura no kuzamura imyumvire y’ambasora rikorera mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro. Ubushakashatsi n’isesengura ry’abasora ryakozwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro umwaka ushize cyagaragaje ko hari inzego z’ubucuruzi  zikigaragaza intege nkeya mu bijyanye no gutanga imisoro, arizo izijyanye n’ubwubatsi, amahoteri, bari na resitora, ndetse n’abakora serivisi zijyanye n’itumanaho. Muri ubwo busesenguzi n’ubushakashatsi, bugaragaza ko abantu benshi bakora imirimo ijyanye n’itumanaho hari ikibazo cyo kutiyandikisha, kutishyura umusoro ku bihembo, gutinda kumenyekanisha, kutamenyekanisha igicuruzo cyose cyabonetse, abari mu nyungu nyazo bashaka kugaragaza ko ibyatunze umwuga biruta inyungu hagamijwe gutubya umusoro, abadakora ibitabo by’ibaruraramari, abagerageje kwandika bakora ibitabo by’ibaruramari bitanditse neza, kudatanga inyemezabuguzi no kuzikora igihe bashakiye. Muri serivisi zijyanye n’ubwubatsi, ibibazo bigaragaramo birimo kudatanga imisoro ku bihembo, benshi batumva inshingano zabo zo gusora, abenshi badakora imenyekanishamusoro, kutagira ubumenyi, abenshi bakora nta nyandiko, abajyanama ku misoro babagira inama mbi zo gutubya umusoro bikarangira babagushije mu gihombo no gucibwa amande. Ku bijyanye n’abacuruzi bakora ibya bari, hoteli na resitora, hagaragajwe ibibazo birimo gukora batiyandikishije, kutagira amakuru ahagije ku misoro, abantu bahimba uburyo bakoramo kugira ngo bagaragaze inyungu nkeya. Bimwe mu bituma abacuruzi badatanga umusoro uko bikwiye harimo kutawutanga ndetse no kuba hari abadasobanukiwe, ibi bikaba ariyo mpamvu y’ibiganiro Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kigirana n’abacuruzi batandukanye mu gihugu hose. Ibiganiro hagati ya RRA n’abasora bifasha abacuruzi kumenya amakuru nyayo ndetse no kurushaho kuzamura imyumvire ku musoro. Nishimwe Pacifique, umwe mu bacuruzi wari muri ibyo biganiro yatangaje ko yishimiye uburyo amahugurwa yatumye amenya neza ibisabwa bikaba bizamufasha kunoza imikorere mu bucuruzi bwe kandi bigirire inyungu umuryango nyarwanda. Avuga ko kwibwiriza gusora bishoboka kandi bitanga agaciro, kumenya ko akazi kari mu murongo no gutanga isura nziza ku kigo cyakira imisoro n’amahoro. Agaruka ku kamaro k’imisoro, avuga kubaka ibikorwa remezo bizamura iterambere ry’igihugu kandi rigera kuri bose. “Reka mpere aho nanyuze nza mu mana naje mu muhanda mwiza, niba ubona amatara ku mihanda, wivuza hafi mba mbona akamaro imisoro mba nishyuye yakoze. Kumva ko uri gukora utishyura imisoro n’ikibazo. Karasira Ernest, Komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro y’inzego z’ibanze yavuze ko RRA ishishikajwe n’ imibanire n’imikoranire myiza hagati ya RRA n’abacuruzi, gusenyera umugozi umwe bafatanije yibutsa ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kitabaho abacuruzi batariho. Ati: “Mudahari twahita tuburizwamo, murebe agaciro tubaha, nta mpamvu tutakomeza kubafasha kubaho kugira ngo natwe tubeho, muri ab’agaciro kenshi,  turakabaha n’igihugu muri rusange kirakabaha.” Yasabye abacuruzi gusora kugihe kandi neza, gutanga amakuru kubadatanga imisoro n’abatayitanga neza, abadatanga inyemezabuguzi za EBM. Mu gihe hasigaye iminsi iri munsi y’icyumweru kugirango tariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ku nyungu z’ubucuruzi ndetse no ku nyungu z’ubukode zabonetse mu mwaka wa 2018, Karasira yasabye abacuruzi kwegera RRA bagakemura ibibazo byabo by’imisoro birinda imbihano ari nako biyubakira igihugu. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abasora hagamijwe kubakangurira kwibiriza gusora hagendewe ku makuru nyayo bafite ku mategeko y’imisoro, mbere y’uko ayo mategeko abagonga azana ibihano bishobora kubangamira ubucuruzi bwabo mu buryo butandukanye.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?