Home / details /

Iki nicyo gihe cyo kwishyura umusoro ku nyungu zabonetse muri 2018

Mu mahugurwa n’abasora mu karere ka Nyabihu biyandikishije mu mwaka wa 2018, Bwana Abiyingoma Gerard, umukozi wa RRA ushinzwe amahugurwa yakanguriye abasora kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bitarenze tariki ya 31 Werurwe. Muri aya mahugurwa yabereye ku biro by’akarere ka Nyabihu, haganiriwe ku misoro ireba abasora biyandikishije mu mwaka wa 2018, harimo cyane cyane umusoro ku nyungu kuko ari umwe mu misoro ireba cyane abakora ibikorwa bibyara inyungu, kandi itariki ntarengwa yo kumenyekanisha uwo musoro ikaba yegereje. Ndagijimana Alphonse ucururiza mu ga santere ka Mukamira yagize ati: “Nari nziko nzaza gusora nyuma y’umwaka, kuko nafashe TIN mu kwezi kwa munani. Numvaga nzatangira gusora mu kwa munani uyu mwaka” Yakomeje avuga ko aya mahugurwa amufashije cyane kuko atumye atazagwa mu bihano byo gutinda gusora kandi ashaka kwiyubakira igihugu. Mbarushimana Jean de Dieu nawe yishimiye cyane aya mahugurwa, kuko yamufashije kumenya igihe azaza gusorera Ikinyabiziga cye. Ati “Nange Moto yange yasohotse mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, sinari nzi ko ngomba kuza gusora bitarenze uku kwezi” Hakizimana Robert, Umukozi wa RRA mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero yibukije abari muri aya mahugurwa bafite amazu akodeshwa ko itariki ntarengwa yo gutanga Umusoro ku nyungu z’ubukode nayo yegereje. Yagize ati “Itariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ku nyungu z’ubukode bw’amazu nayo ni 31 Werurwe; ni byiza gukora imenyekanisha hakiri kare kugirango mwirinde ibibazo bishobora kuza mu minsi ya nyuma.” Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi hagaragajwe ko Abasora benshi bakunze kugwa mu makossa yo gukerererwa gukora imenyekanishamusoro, kuko batazi igihe bagomba kubikorera. Iyo ni imwe mu pamvu zatumye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yarashyize ingufu mu guhugura abasora bagitangira ubucuruzi by’umwihariko, kugirango barusheho gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo, ariko bamenye n’inshingano zabo. Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, aya mahugurwa amaze gukorwa mu turere 29 tw’u Rwanda. Intego y’ Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’uko Abasora biyandikishije mu mwaka wa 2018 mu gihugu hose bazaba bahuguwe bitarenze impera z’uku kwezi.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?