Home / details /

Ngororero: Abasora basobanuriwe inshingano zabo n’uburenganzira bwabo

Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahuguye abasora mu karere ka Ngororero biyandikishije mu mwaka wa 2018. Muri aya mahugurwa, abakozi b’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bibukije abari muri aya mahugurwa ko gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyugu ari inshingazo ya buri wese ukora ibikorwa bibyara inyungu, babibutssa kandi ko itariki ntarengwa yo gusora umusoro ku nyungu z’ubucuruzi ndetse n’umusoro ku nyungu z’ubukode bw’amazu ari 31 Werurwe uyu mwaka. Abasora bo mu karere ka Ngororero basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro, umusoro ku bihembo n’iyindi. Bwana Abiyingoma Gerard, Umukozi w’IkIGO CY’Imisoro n’Amahoro ushinzwe amahugurwa yavuze ko umusoro aho uva ukagera ushingira k’ubushobozi bw’uwutanga. Yagize ati: “Uwabonye bike asora bike, uwabonye byinshi agasora byinshi”. Yakomeje atanga ingero zitandukanye, zerekana ko umuntu usora umusoro ku nyungu awubara ashingiye ku nyungu yabonye cyangwa se ku gicuruzo cy’umwaka wose bitewe n’icyiciro arimo. Ibi bigatuma habaho uburinganire mu isoresha kuko buri wese azasora umusoro ugendanye n’inyungu yabonye cyangwa igicuruzo cye. Bwana Rufuburi, Umucuruzi mu cyiciro cy’ama Hoteli m karere ka Ngororero wari witabiriye aya mahugurwa, yishimiye cyane aya mahugurwa, kuko yatumye yunguka ubundi bumenyi cyane cyane ku bijyanye n’Umusoro ku nyongeragaciro. Yavuze ko ubumenyi yakuye muri aya mahugurwa buzatuma yirinda kugwa mu makossa yatuma acibwa amande, bityo akarushaho gutera imbere mu bucuruzi bwe. Yongeyeho kandi ko hari ubunyamwuga yungutse buzamufasha kunoza imikoranire ye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Nk’uko Bwana Hakizimana Robert, Umukozi uhagarariye RRA mu turere twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu yabibwiye abari muri aya mahugurwa, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ntabwo kibereyeho guhana abasora batujuje inshingano zabo. Icyo iki kigo gishyize imbere n’ukongerera ubumenyi abasora kugirango barusheho kuzamura imyumvire ndetse n’ubumenyi bwabo mu bijyanye n’Imisoro, bityo birinde ibihano. Kabanyana Ange, umucuruzi muri Ngororero yavuze ko aya mahugurwa yarakenwe cyane. Yemeza ko azamufasha kwirinda ibihano, kuko ubu azi neza ko atagomba kurenza tariki ya 31 Werurwe ataratanga umusoro ku nyungu. Yishimiye kandi ikoranabuhanga ryazanywe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kugirango rifashe abasora kuzuza inshingano zabo. Yagize ati: “Ubu nasobanukiwe neza uko nzakora imenyekanisha ry’Umusoro ku nyungu, kandi nabonye bitazangora kuko ikoranabuhanga ryabyoroheje. Sinari nziko nshobora ku declara nkanishyura nkoresheje Telefoni yange!!!” Abitabiriye aya mahugurwa bakanguriwe gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu rwego rwo korohereza abasora haba mu kumenyekanisha no kwishyura umusoro, bityo birinde gutakaza umwanya bajya gutonda umurongo ku ma banki cyangwa ku buyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Kugeza ubu,  imenyekanisha rishobora gukorerwa kuri Telefoni cyangwa se kuri internet. Uwamaze gukora imenyekanisha ashobora kwishyura akoresheje Mobile Money, Infinity, Mobicash, E-payment, Mobile banking, cyangwa se agasora yishyuriye kuri imwe muri banki z’ubucuruzi zikorana n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?