Home / details /

Ababonye Jenoside yakorewe Abatutsi iba baracyasabwa gutanga ubuhamya

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ikibazo cyo kuruma gihwa ku byabaye kiracyahari, ababonye ubwicanyi buba bakaba basabwa gutanga ubuhamya kugira ngo bikomeze gufasha mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Ibi nibyo Mukarurangwa Immaculee, Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yagarutseho ubwo abakozi b’ Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ibiro bw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari mu mugoraba wo kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi. Mukarurangwa  yagaragaje ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye bikigoye kugerwaho niba mu bihe byo Kwibuka usanga abatanga ubuhamya ari abarokotse Jenoside kandi hari benshi bafite amakuru, batari mu ruhande rw’abahigwaga badashaka gutanga amakuru y’ibyabaye babireba cyangwa bakabigiramo uruhare. Ingaruka zigaragara n’uko abiciwe ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza kugira ibikomere bijyanye no kutamenya aho ababo baguye ndetse bamwe bakaba batarabonye uburyo bwo kubashyingura kandi aribyo byakagombye kururutsa imitima no kwiyumvanamo kurushaho nk’abanyarwanda. Iyi ngingo ni nayo yagarutsweho n’abandi bayobozi barimo Komiseri mukuru wa RRA, aho yavuze ko mu gihe abantu babonye inyigisho zitandukanye zirimo iza ndi umunyarwanda n’umubumwe n’ubwiyunge benshi bahitamo kudashaka kumva inyigisho z’ukuri ziganisha ku bumwe n’ubwiyunge, bagahitamo kwinangira no kuryumaho badashaka kugaragaza ukuri kubyabaye babigendereye, nawe asaba abanyarwanda kuvugisha ukuri. Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora yavuze ko u Rwanda rukeneye ububyutse bushingiye ku guha abakiri bato indangagaciro ziranga abo aribo. Yagize ati: “Dukeneye ububyutse mu muryango w’abanyarwanda. Ntabwo tuzagira ubwo bubyutse (revival) tudahaye abana bacu ikibaranga (identity). Tugomba kubona igisubizo niba turi kumwe.” Yakomeje avuga kandi ko usanga abenshi bari mu Rwanda ariko rutabarimo agira ati: “Niba u Rwanda rutaturimo izo ndangagaciro ntabwo tuzazigira, tugomba kurinda abana gusubira mu Rwanda rwa kera.” Kugira ngo u Rwanda rube mu banyarwanda, Bamporiki Edouard, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yavuze ko abarutuye bazirikana imirage mukuru igera kuri itatu ariyo: Abaryankuna biyemeje kurya ubusa, banga gusemura ubwiru barengera inyungu z’ingoma kugira ngo Ruganzu Ndoli abeho azahure  Rwanda, umurage wa kabiri yavuze ni uw’Abatangana, aho Umwami Cyrima Rujugira yise abana be Abatangana abaraga urukundo atyo, naho umurage wa gatatu abanyarwanda bakwiye kuzirikana avuga ko ari uw’Inkotanyi yavanye u Rwanda ku manga mu gihe hagaba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zigashyira ibintu mu buryo binyuze mu buyobozi bwiza butavangura bushyigikiye ubumwe n’ubwiyunge. Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yagarutse ku kamaro k’uburere mboneragihugu bugomba guhera mu muryango, yibutsa ko kuba mukuru ari inshingano, asaba ababyeyi kuba abatoza maze abana bakaba intore kandi bakabikora batarangaye, bafite intumbero yo kubaka igihugu cyiza. Yagize ati: “Kugira ngo turerere u Rwanda birasaba kuva mu tuntu duto tukareba ku ntumbero, ntawurerera u Rwanda arangaye.” Indangagaciro zikwiriye kuranga umunyarwanda ni: Gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura bujyana no kunyurwa ndetse n’ubunyangamugayo. Ku bijyanye no gukunda igihugu, Bamporiki yagize ati: “Dukunde igihugu mu bikorwa atari mu magambo.” Ababarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe n’igihugu ikintu kitari cyoroshye aricyo cyo kubabarira ababiciye n’ababakoreye ubundi buhemu. Iyo babonye ubabwira amakuru y’aho ababo baguye, uko byagendekeye abo mu muryango wabo birabaruhura bakamenya ukuri kandi bakababarira. Kugeza magingo aya, nyuma y’imyaka 25, hari amakuru menshi ku byabaye muri jenoside atarajya ahagaragara. Bimwe mu bibitera harimo no kugoreka amateka kuri bamwe, bamwe mu bakoze jenoside bakiremerewe nabo batarabohoka ndetse n’abagishaka guhishira abakoze jenoside yakorewe abatutsi, abadashaka kwiteranya no n’abafite umugambi wo gusibanganya ukuri. Ku bagoreka amateka bavuga ko jenoside yakorewe abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda tariki ya 6 Mata 1994, umugenzuzi mukuru w’imali ya leta, Biraro Obadiah agira ati: “Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yavuye ku ndege,” ahamya ko imigambo n’ibikorwa byayo bagaragaye kuva kera aho politiki mbi yagiye ihererekanywa n’abategetse u Rwanda kuva kera, naho 1994 ikaba yarabaye indunduro gusa. Imwe mu mitwe ivugwa ko yashinzwe kandi igategurwa, igatozwa kugira ngo ikore jenoside yakorewe abatutsi harimo: Interahamwe, Impuzamugambi, Turi Hose, Amahindure, Amasasu ndetse n’itangazamakuru ryogeje jenoside nka Kangura na RTLM.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?