Home / details /

Abanyeshuri ba APAER basobanuriwe fagitire ya EBM

Abanyeshuri b’Ishuri ryisumbuye ya APAER (Association des Parents Adventistes pour l’Education a Rusororo) mu ishami ry’ibaruramari bagiriye ibihe byiza ubwo basobanurirwaga ibijyanye na fagitire zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizwi nka EBM. EBM ifasha ikigo cy’imisoro n’amahoro gukusanya neza umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ugomba kuba uhwanye na 18% by’igiciro kiri kuri fagitire. Abanyeshuri n’abarimu babaherekeje basobanuriwe imikoreshereze ya EBM ivuguruye (EBM v2), babifashijwemo n’umukozi mu ishami rya EBM witwa NDAYEMEYE Jean de Dieu, aho beretswe uburyo ikoreshwa n’abacuruzi n’uburyo RRA igenzura amafagitire yatanzwe n’iyo sisiteme, ikabika amakuru neza kugira ngo bifashe kugenzura umusoro ku nyongeragaciro wakiriwe ndetse no kubara umusoro usubizwa mu gihe bibaye ngombwa ko abacuruzi bawaka. Mundanikure Jean Pierre, umwe mu barezi muri icyo kigo akaba yigisha isomo rijyanye n’ubucuruzi n’inyemezabuguzi mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yatangaje ko urugendo kuri RRA cyane cyane ku bijyanye na EBM baruteguye hagamijwe kongera ubumenyi bw’abanyeshuri mu bijyanye na fagitire. Yagize ati: “Birafasha abanyeshuri kumenya impamvu bagomba guhabwa fagitire ya EBM n’impamvu EBM itanga amakuru adahindurwa ugereranije na fagitire ikozwe ku buryo busanzwe n’ikaramu ku rupapuro ishobora guhindurwa isaha iyo ariyo yose ku nyungu z’umucuruzi.” Mundanikure avuga kandi ko kwirebera imikoreshereze ya EBM bifasha abanyeshuri kumenya uburyo ikora kuko mu nteganyanyigisho y’Ikigo cyo guteza imbere ubumenyingiro (WDA) iteganya ko umwana ava mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye azi gukoresha neza no gutanga EBM, ndetse yazanasoza amasomo akazaba ashobora kuba umucungamutungo n’umubaruramari mwiza. Mu rwego rwo kuzamura umubare w’abasaba fagitire ya EBM, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashyizeho uburyo bwa Tombola, aho ugize icyo agura ashobora kubona ibihembo yerekanye nimero ya telefoni  akoresha. Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM asobanura ko uburyo bw’ikoranabuhanga ari uburyo Ikigo gishyiramo ingufu kandi bukaba butanga icyizere cyo gukomeza kuzamura umubere w’amafanga yakirwa ava mu misoro kubera ko butuma amakuru y’ubucuruzi abasha gukurikiranwa neza na RRA. Yagize ati: “Ubuzima bw’igihugu mu bijyanye n’amafaranga bushingiye kuri EBM.” Yasabye abanyeshuri n’abarimu kuab abavugizi ba EBM no kubishyira mu bikorwa basaba iyo nyemezabuguzi igihe cyose baguze cyangwa basabye serivisi yishyurwa, abibutsa ko hari n’ingororano kubabikora zinyuze muri Tombola na EBM. EBM yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2013 ariko iza kugenda yongerwamo imbaraga mu mikorera yayo n’imikoreshereze, aho abacuruzi bavanywe ku ngeri ya mbere y’utumashini maze ikaba igeze kuri porogaramu ya mudasobwa itangwa ku buntu izwi nka EBM V2, aho RRA inahugura abagomba kuyikoresha.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?