Home / details /

Abacuruzi b’abategarugori bahuguwe ku misoro

Abenshi mu bagitangira ubucuruzi, bahura n’imbogamizi yo kugwa mubihano byo kutamenyekanisha imisoro no kutishyura kubera kutamenya, bigatuma bahomba! Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 24 Gicurasi 2019, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahuguye abagore bagitangira ubucuruzi ku burenganzira bwabo n’inshingano zabo ku birebana n’imisoro, kugirango bibafashe gukora neza ubucuruzi bwabo kandi babe abasora beza. Musabyeyezu Liberata uhagarariye koperative “Mpore Mama” avuga ko aya mahugurwa yabafashije gusobanukirwa inshingano zabo mu misoro, agira ati: “narinzi umusoro ku nyungu gusa, ariko muri aya mahugurwa badusobanuriye ubwoko butandukanye bw’imisoro n’amahoro nk’ipatante, imisoro ifatirwa, Umusoro ku Nyongeragaciro TVA ndetse n’uburyo byishyurwa” Abantu akenshi baba batinya gutangira ubucuruzi kuko bibwira ko imisoro itatuma batera imbere! Mugorewera Therese ukora ubworozi bw’inkoko yagize ati: “namenye ko wishyura umusoro bijyanye n’uko wacuruje, ntibagusaba icyo udafite kandi n’iyo utungutse cyangwa wahombye byose wemerewe kubimenyekanisha” Aya mahugurwa yakozwe ku bufatanye na Acces bank. Mutabayiro Nadine ukuriye ishami rishinzwe abagore muri access bank yagize ati” Ntidutanga inguzanyo gusa, ahubwo dukurikirana abagore tuba twahaye izo nguzanyo tukabaha amahugurwa atandukanye mu rwego rwo kubafasha guterimbere mu bucuruzi bwabo harimo n’aya y’imisoro” Leta y’u Rwanda mu rwego rwo korohereza abatangira ubucuruzi, yasoneye ipatanti ibigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bigitangira ubucuruzi mu myaka ibiri ya mbere. Iryo tegeko ryaratangiye gukurikizwa muntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?