Home / details /

Akanyamuneza ku bacuruzi ba za Divayi n'Ibyotsi nyuma y’umukwabu wafatiwemo abazicuruza magendu

Nyuma y'aho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gikoze igenzura mu binjiza ndetse n’abacuruza inzoga izi zitwa iz’ibyotsi na za divayi bikagaragara ko hari abazinjiza bakanazicuruza mu buryo bunyuranije n’amategeko, abakora iyi mirimo byemewe barashima iki gikorwa  mu kubakiza igihombo bari batangiye guhura nacyo. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena nibwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kubufatanye n’inzego z’umutekano (Police) n’urwego rw’igihugu rw’iperereza (RIB) hatawe muri yombi abarenga 30 bakekwaho kwinjiza binyuranije n’amategeko inzoga zikomeye za divayi na Wisky ndetse n’abacura Timbre z'imisoro (tax stamp) bakazigurisha abo bacuruza ibya magendu. Ubusanzwe utwo turango tw'imisoro twerekana ko hishyuwe umusoro. Iki gikorwa cyakiriwe neza n’abakora uyu mwuga wo gutumiza hanze no gucuruza inzoga za divayi na wisky byemewe n’amategeko. Bavuga ko  bashyigikiye 100% iki gikorwa, banasaba ko RRA ikomereza aho igahashya abadindiza ubucuruzi n'iterambere ry'igihugu bijandika muri magendu. Bwana Musafiri Dieudonné ashinzwe ibitumizwa n'ibyoherezwa mu mahanga mu kigo cy’ubucuruzi Akagera Business Group. Avuga ko uretse kuba inzoga zinjijwe mu buryo bwa magendu nta musoro zitanga, zishobora no kwangiza ubuzima bwa muntu. Ati: “Ni igikorwa cyiza cyane, kuko abantu bazana inzoga mu buryo butemewe, baratwicira isoko cyane. Kandi uretse no kwica isoko, izo nzoga zikorwa mu buryo butemewe, ziza mu buryo butemewe, inyinshi ziba zidakurikije amabwiriza y'ubuziranenge ku buryo zishobora kwica ubuzima bw’abantu. Yongeraho ati: "Niba nazanye inzoga zikishyura imisoro, akenshi inzoga zacu inyinshi ziva mu Bufaransa, uzi ko tunahagarariye inzoga yitwa Muwete, niba rero ku isoko dusanzwe tuyigurisha ibihumbi mirongo itanu, undi wayizanye itishyuye imisoro, mu buryo butemwe, ayigurisha ku bihumbi mirongo ine. Urumva ko umukiriya azajya gushaka ya nzoga igura macye ayigure ku bihubi mirongo, iyanjye ntizaguzwa.” Kubera iki gikorwa cyo guca za magendu zari zitangiye kugaragara mu batumiza mu mahanga bakanacuruza za divayi na wisky, hari hatangiye gukwirakwiza ibihuha ko inzoga ubu zabaye nke ku isoko. Ibi bikaba byanyomojwe na Bwana Musafiri aho yerekanye mu bubiko ko inzoga zihari kandi ko hari n’iziri mu nzira ziza. Rudasingwa James ahagarariye ikigo cy'ubucuruzi cyitwa Honest General Enterprise gitumiza mu mahanga kikanacuruza za divayi na wisky. Avuga ko abakorera mu mucyo mu bucuruzi bw'izi nzoga zikomeye bari batangiye gucika intege kubera ibikorwa bya magendu byatumaga badindira. Rudasingwa yemeza ko aho igikorwa cyo kugenzura inzoga zinjira mu buryo bwa magendu gitangiriye hagafatwa nyinshi abakorera mu mucyo bongeye gusubira ku isoko. Ati: "Mvuze ku ruhande rwa Divayi, hari container 1 yaje igikorwa kiri kuba ariko ubu iyo container igiye gushira ku buryo twatumije izindi. Ubusanzwe container twayimaranaga amezi 4 ariko ubu tumaze ibyumweru 2 tuyizanye none nta makarito 20 asigaye iki kigaragaza ubwiza ku batumiza mu mahanga biciye mu mucyo bakunguka bakanatanga imisoro" Yakomeje akangurira abagifite ingeso ya magendu kuyivaho agaragaza  ko gukorera mu mucyo  bitabuza uwunguka  kunguka kandi ko iyo ugiye muri magendu uba wiyemeje intambara udashobora no kuzatsinda. Ati: "Intambara irasenya ntiyubaka".   Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuwa 12 Nyakanga 2019, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal yagarutse kuri iki kibazo cy’abacura ibyangombwa by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro avuga ko gahunda yo gushakisha ababikora igikomeje. Yanatangaje ko ibicuruzwa bifatiwe muri ibi bikorwa bitezwa cyamunara, ibindi bigatwikwa igihe bitujuje ubuziranenge cyangwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly